Ahagana mu masaha ashyira igicamunsi nibwo itsinda ry’ingabo zishinzwe umutekano mu mupaka EJVM ryemeje ko uyu musirikare yashotoye abamurashe bikarangira yishwe, umurambo we ukaba wajyanywe iwabo nyuma yo gukora iperereza.
Uyu musirikare winjiye arasa naweagahita araswa ndetse agahita apfa,itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi EJVMryahise riza gukora iperereza risanga uyu musirikare ariwe washotoye abamurashe hanyuma birangira bamwishe.
Uyu aje yiyunga kubandi barenze umwe nabo baguye mu mupaka bashaka kwinjira mu Rwanda barasa nyamara bikarangira bahaburiye ubuzima.
Ibi byatangiye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zitangiriye kurwana n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’abaturage bagatangira kwigaragambya ngo bari kwamagana u Rwanda abasirikare nabo nibwo batangiye gukora iki gikorwa cy’ubwiyahuzi.
Mbere y’ibi kandi umwe mubayobozi ba Polisi ukorera mu mujyi wa Goma yahamagariye abaturage bose gufata imihoro bakikiza abaturage bagenzi babo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko n’inyeshyamba za M23 nazo zivuga urwo rurimi.
Ibi byakuruye ipfu nkinshi k’uburyo urusaku rwabaye rwinshi abantu bavuga ko iki gihugu kiri gukorerwa mo igisa na Jenoside.
Rwanda tribune.com
Pays maudit et désordonné à cause des fdrl qu’il éberge.Tant que vous ne chassez pas ces sanguinaires,attendez vous comprendrez plus tard.