Umuhanzi w’icyamamare umaze kwegukana ibihembo byinshi bya Grammy yatangaje impamvu zose zatumye atinda kurongora.
uyumu Umuraperi Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake yahishuye izi mpamvu atarakora ubukwe ku myaka 36 amaze avutse.
Uyu muhanzi umaze kwegukana ibihembo bya Grammy inshuro eshanu , yabigarutse muri Podcast yitwa “The Really Good Podcast with Bobbi Althoff”.
Yagize ati “Ntabwo mbizi. Ntekereza ko ari ikintu kimeze nk’aho ari icyo mu bihe bya kera cyangwa ikindi kintu. Ntabwo ntekereza ko naha umuntu icyo azaba ankurikiyeho mu buryo buhoraho. Ntekereza ko ubuzima bwanjye n’akazi kanjye ari byo biza imbere. Ntabwo nshaka gushaka kuko ntabwo nshaka gutenguha umuntu runaka.’’
Drake wavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abagore b’ibyamamare barimo Jennifer Lopez, Serena Williams, Rashida Jones, Tyra Banks, SZA, Julia Fox, na Rihanna, yagaragaje ko bigoye ko yashakana n’umugore uzwi.
Ati “Nibinaba ntabwo nzashakana n’umuntu uzwi. Abantu bazwi ntabwo ari bo banshishikaje.”
Yavuze ko akunda umuntu ukunda kuba uwo ari we utigana abandi.
Mu 2017 Drake yabyaranye n’uwahoze ari umukinnyi wa filime z’urukozasoni Sophie Brussaux, babyara umwana w’umuhungu bise Adonis.
Mu 2022 Drake yerekanye urunigi rugizwe n’impeta za diyama 42 zigaragaza inshuro yifuje gukora ubukwe. Ni urunigi rufite agaciro ka miliyoni 13 z’amadolari.
Byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku rugubaga rwa Instagram rw’uyu musore uzwi nka ‘Champagnepapi’, agaragaza uru runigi rwakozwe n’inzobere mu bijyane no gukora imikufi, Alex Moss.
Uru runigi rugaragaza inshuro uyu muraperi yagiye yakunze abakobwa ariko ntibigere ku rwego rwo kubana nabo.