Umuririmbyi w’Icyamamare mu Bufaransa, Daniel Bevilacqua, wamenyekanye nka Christophe yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 ishyira 17 Mata 2020.
Uyu mugabo witabye Imana yari yajyanwe mu bitaro bya Parisian tariki 26 Werurwe 2020 mbere yuko bamwimurira mu byo mu Mujyi wa Brest.
Umugore we ndetse n’umukobwa we nibo batangaje amakuru y’uru rupfu, “Christophe yitabye Imana, abaganga ntako batagize ariko byanze.”
Tariki 29 Werurwe 2020 ibinyamakuru bikomeye byagiye byandika ko uyu muhanzi yari yarafashwe n’icyorezo cya Coronavirus, icyakora yaba umujyanama we cyangwa abo mu muryango we nta n’umwe wigeze avuga ko yahitanywe n’iki cyorezo.
Abo mu muryango wa Christophe bavuze ko uyu muhanzi yishwe n’indwara yafashe imyanya y’ubuhumekero.
Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa Franck Riester abinyujije kuri Twitter yagize ati” Amagambo ye, injyana ze ndetse n’ijwi rye byaradufashije, kuba Christophe atari mu muziki w’u Bufaransa dutakaje ikintu kinini.”
Daniel Bevilacqua wamenyekanye nka Christophe mu muziki yavutse tariki 13 Ukwakira 1945, Uyu muhanzi yamamaye cyane mu myaka ya 1960 mu ndirimbo ye “Aline”. Mu 1973 yakoze album “Les Paradis Perdus” yamenyekanye cyane ndetse yunganirwa n’indi yakoze mu 1974 yise “Les Mots bleus” izi zose zikaba zimwe mu zamufashije kuba icyamamare mu muziki w’Isi.
Muyobozi Jerome