Umuturage witwa Mutesi Aisha ,avuga ko yahugujwe ubutaka bwe n’umushoramari NzarambaCelestin kugeza ubu akaba atarabusubisubizwa kandi ngo yari yarabuguze agifite imbaraga , kugirangobuzarengere abana be igihe azaba atakibasha gukora.
Ati “Maze imyaka nsiragira ikibazo cyanjye cyaraburiwe igisubizo, kuzageza naho nagiye mu biro bya Perezida mu Rugwiro naho bikanga.”
Mutesi Aisha ,agaragaza ko yarenganijwe n’umushoramari Nzaramba Celestin mu gihe uyu mushoramari ibihakana akavuga ko ibivugwa na Mutesi ataribyo ahubwo ko uyu muturage amuharabika.
Mutesi Aisha yaguze ubutaka mu mwaka wa 2011 mu gihe Mayaga Processing Company Ltd iyobowe naNzaramba Celestin, yaje kugura ubutaka bubangikanye nubwe muri 2020, ubutaka bose baguze n’ umuryango wa Karengera Amudu mu karere ka Bugesera.
Amudu , yongeye kugurisha indi hegitari 1 uwitwa Rwagasana , hanyuma hegitari 2 zisigaye azigurishaMayaga Processing Company Ltd.
Icyabayeho n’uko mu ibarura ry’ubutaka, habaruwe nabi maze ubutaka bwaguzwe n’umugabo wa Mutesi bushyirwa muri Hegitari 2 za Mayaga Processing Company.
Nzaramba Celestin ahakana ko yahuguje ubutaka bwa Mutesi Aisha
Uyu mugabo Karengera wagurishije aba Bombi, mbere ataragurisha yari afite hegitari enye z’ubutaka maze aza kugurishaho hegitari 1 umugabo wa Mutesi Aisha witwa Kamali.
Nzaramba Celestin umuyobozi wa Mayaga Processing Company Ltd, ahakana yivuye inyuma ibivugwa ko yarenganije uyu mutegarugori ndetse ko ibyo Mutesi Aisha avuga ku kibazo cy’akarengane yakorewe atari byo.
Nzaramba Celestin akomeza avuga ko Mutesi Aisha, ahanganisha inzego z’Ubuyobozi n’Abaturage zanze gushyigikira ikinyoma cye ,akoresheje ururimi rwuzuye amarangamutima.
Yongera ho ko Mutesi abeshya ko Inyandiko zarigishijwe kuko hari izo afite zigaragaza ukuri ariko agatinya kuzigaragaza
Mutesi Aisha avuga ko nta rwego ataragezaho ikibazo cye!
Uyu muturage Mutesi ,avuga ko yagejeje ikibazo cye ku Muvunyi Mukuru Nirere Madeline ku wa 20 Gashyantare 2023,nyuma yo kubwirwa na Mayor wa Bugesera, Mutabazi Richard ko iki kibazo “nta bushobozi agifiteho.”
Ni mu gihe Mutesi Aisha , avuga ko ko Mayor Mutabazi yemeje ko ubutaka ari ubwe arikoakibaza impamvu atabusubizwa ahubwo akirirwa asiragizwa.
Yongeraho ko ikibazo cye ntaho atakigejeje yaba ku nzego z’ibanze zibishinzwe ndetse no mu Biro
by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) , ariko ngo na n’ubu ntikirakemuka.
Akomeza avuga ko yatinye kujya mu Rukiko, ngo kuko azi ko bamungendesha imyaka, akazarinda apfira mu nzira abana be batabonye ubu butaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera nawe iki kibazo arakizi ariko kavuga ko cyarenze ubushobozi bwe
Ubwo umuvunyi mukuru Nirere Madeline yasuraga akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi mayor w’aka karere , yavuze ko basabye uwubatse mu butaka butari ubwe gukuraho ibyo yubatse, bagasubiza umuturage ubutaka bwe cyangwa hakabaho ubwumvikane kugira ngo ibibazo bafitanye birangire.
Akarere ka Bugesera , kemera ko umuturage yambuwe ubutaka bwe na Mayaga Processing Company Ltd cyakora kakamugira inama yo kugana Inkiko.
Ati:” Bemeranyije ko uriya wubatse mu butaka bwe, amuha igice umuguranira ubundi kuko bose bafite
amasambu manini, icyo gice cyasigaye Aisha akakimuha, cyikomekwa ku butaka bwo hirya.”
Umuvunyi mukuru , yasabye ko kibazo cy’uyu muturage kigomba gukemurwa
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko ikibazo cy’uyu muturage kigomba gukemuka,akarenganurwa.
Ati :”Navuga ko yamukoreye uburiganya, byemezwa yuko bagurana akamuha agaceamwishyura ariko ntiyakamwishyura. Iki kibazo turagikurikirana kandi twasabye inzego zirimo RIB na Polisi, natwe turimo turimo kugikurikirana. Ikindi ni ukwishyura ku neza , nibyo twifuza.”
Nkundiye Eric Bertrand