Umurundikazi ukinira ikipe ya REG Women Basketball Club, witwa Uwitonze Nandy Linda, avuga ko afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Volley Ball, gusa akaba afite imbogamizi z’uko atarahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Uwitonze Nandy Linda ukomoka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko kuva yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2018, igihugu cyamufashije kuzamura impano ya Basketball akaba yumva yagira umusanzu atanga.
Yagize ati “Nakuze nkunda Basketball, gusa impano yanjye yazamuwe n’Abanyarwanda kuko kuva nagera mu Rwanda mu mwaka wa 2018 natojwe n’abatoza batandukanye b’Abanyarwanda, kuva mu bigo by’amashuri kugeza mu cyiciro cya mbere ndetse kandi nkabasha kwiga nishyurirwa, kubera impano bituma numva nagira ibyo nkora birimo gukinira u Rwanda”.
Nandy Linda avuga ko kandi nubwo yifuza gukinira u Rwanda, agifite imbogamizi z’uko atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yakinira u Rwanda, birimo kuba yahabwa ubwenegihugu gusa akaba yifuza ko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamufasha mu kubona ibyo byangombwa nk’uko abigarukaho.
Nandy Linda w’imyaka 22 y’amavuko, nubwo akomoka mu gihugu cy’u Burundi nta mukino n’umwe arakinira iki gihugu haba mu ikipe nkuru ndetse n’amakipe y’abato.
Nandy Linda yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2018, akomeza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi, afasha iki kigo kwerekeza mu mikino y’ibigo biri mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba (FEASSA).
Mbere y’uko asoza amashuri yisumbuye muri iki kigo, yongeye kugihesha itike, gisubira muri FEASSA yabereye muri Tanzania mu mwaka wa 2019.
Ibi byahise bituma atangira kwifuzwa n’amakipe atandukanye akina mu cyiciro cya mbere, gusa IPRC Huye yari yamuteye imboni iramwegukana, cyane ko yakinaga ndetse abifatanya no kwiga kuko muri kaminuza yize muri IPRC ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).
Ikipe ya IPRC yayigiriyemo ibihe byiza kuko mu mwaka wa nyuma ayikinira ndetse anasoza kwiga (2023), Nandy yabaye umukinyi mwiza wa shampiyona ya 2023 (MVP 2023).
Ibi byahise bituma amakipe atangira kumwifuza arimo na REG WBBC yahise imusinyisha muri uyu mwaka w’imikino, kugeza ubu akaba ari kuyifasha dore ko ari we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi mu marushanwa yose REG WBBC yitabiriye.
Rwandatribune.com