Umurundikazi w’impunzi Ndihokubwayo Denise wahawe ubuhinguro mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 , arasaba abagiraneza kumufasha kwivuza indwara yo munda yarwaye akaba yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Ndihokubwayo Denise w’imyaka 37 y’amavuko , umubyeyi w’abana bane , avuga ko yaje mu Rwanda amaze kubagwa igihe yabyaraga mu mwaka wa 2015 , Ati:” Nageze mu Rwanda narabazwe nyuma njya kwivuza mu bitaro bya Muhima, ngezeyo banyohereza mu bitaro bikuru bya Kaminuza I Kigali ( CHUK) mpageze basanga mfite ikibazo mu nda !! naho banyohereza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal kuncisha mu cyuma”.
Ndihokubwayo akomeza avuga ko Akigera mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bamuciye amafaranga ibihumbi magana ane y’amanyarwanda ariko akaba yarayabuze ngo avurwe. ari naho ahera asaba abagiraneza kumufasha akivuza ubu burwayi bwamuzahaje.
Ndihokubwayo avuga ko nyuma yaje gufatwa n’ubundi burwayi bw’amaguru agasubira kwa muganga CHUK bagasanga afite ikibazo cy’amaraso agahagarara , ati:” nagiye kwa muganga basanga mfite ikibazo cy’amaraso ahagarara mu maguru yombi bigatuma abyimba , banyandikiye imiti umwe ugura ibihumbi cumi na bine by’amafaranga y’u Rwanda (14,000frw) n’undi ugura ibihumbi mirongo ine n’umunani (48,000frw) ariko nabuze icyo nishyura imiti .
Umurundikazi Ndihokubwayo Denise yahuye n’ibibazo by’uruhuririkane
Ndihokubwayo avuga ko akimara kubyara akabagwa agasigarana uburwayi bwo munda n’abana be bavukanye ubu burwayi bwo munda , bake kubagwa ariko umwe akaza kwitaba Imana azize ubu burwayi . abandi babiri barabazwe ariko ngo bo baracyariho ,
ati:” Umwana umwe yarapfuye nyuma yo kubagwa abandi babiri babazwe mu nda ariko baracyariho ariko bagira ikibazo cy’uburibwe iyo ari mu gihe cy’ubukonje ikindi bisaba ko mbashakira ibyo kurya byoroshye ibindi ntibabishobora”.
Ndihokubwayo avuga ko Ntaho afite akura ubushobozi kuko ngo n’umugabo we atazi niba akiriho kuko ngo ahunga batazanye .
Umurundikazi Ndihokubwayo avuga ko yabanje kuvurwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), nyuma bakaza kumubwira ko ntabushobozi bafite bwo gukomeza kumuvuza , ari naho ahera asaba umugiraneza wese kumufasha kubona ubushobozi bwo kwivuza no kubona imiti yandikiwe n’abaganga.
Nkundiye Eric Bertrand
Ko mutaduhaye contact se umuntu yamukurahe ngo amuhe ni gihumbi