Ku wa gatanu, 8 Mutarama 2021, umurwanyi wa ADF, ufite imyaka 20, yatawe muri yombi i Lume mu gace ka Beni muri Kivu y’amajyaruguru, uyu murwanyi yafashwe n’abashinzwe parike ashyikirizwa FARDC.
Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ingabo za FARDC, uyu murwanyi wa ADF, yavuze umugambi wabo wo gutera umujyi wa Lume hagati y’itariki ya 8 n’iya 9 Mutarama 2021.
Ku wa gatanu nimugoroba, ingabo za FARDC zohereje abasirikari ba batayo ya 313 kugira ngo zongerere ingufu ingabo zirwanira ku butaka mu Rwego rwo kuburizamo iki gikorwa cyo gutera umujyi wa Lume.
Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola1 Grand Nord, ngo urubyiruko rwo muri kariya gace, bigaragara ko rwanyweye ibiyobyabwenge, rwatwitse imodoka yari mu gikorwa cy’umutekano muri kariya gace kandi umuyobozi wa bataillon yatewe ubwoba na bamwe muri uru rubyiruko.
Ubuyobozi bw’urwego rukora ibikorwa bya Sokola1 Grand Nord bicuza ubu buryo bwakozwe n’uru rubyiruko ariko bwizeza abaturage ko bwiyemeje kugarura amahoro muri aka gace k’igihugu.
Nkundiye Eric Bertrand