Umurysngo imbuto Foundation wahawe umuyobozi mu kuru w’agateganyo nyuma y’uko uwari umuyobozi mukuru w’uyu muryango Umutoni Sandrine azamuwe mu ntera akagirwa umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko
Uwahawe uyu mwanya ni Vugayabagabo Jackson wari usanzwe ari umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu muryango Imbuto Foundation.
Izi mpinduka zatangajwe n’umuryango Imbuto Faundation binyuze ku mbuga nkoranyamabaga zawo zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter, aho bifurije ishya n’ihirwe Vugayabagabo.
Bwakomeje bugira buti “Ishya n’ihirwe kuri wowe Muyobozi wacu Mukuru w’agateganyo, Vugayabagabo Jackson. Twizeye ko uzayobora iyi nzibacyuho neza kandi duhanze amaso kwaguka binyuze mu bujyanama bwawe.”
Vugayabagabo Jackson si mushya muri uyu muryango kuko yari asanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa. Amaze imyaka irenga 10 abarizwa mu nzego z’ubuyobozi mu bigo bitandukanye birimo n’imiryango mpuzamahanga.
Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.
PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Uyu muryango umaze kuba ubukombe rwose kuburyo benshi bakomeje kuvuga ko uri mu miryango ikomeye mu gihugu.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune