Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021,wayobowe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika , Jeannette Kagame washinze uyu muryango
Mu bashyitsi bakuru harimo Monica Geingos,umufasha wa Perezida wa Namibia, hari hari kandi intumwa yoherejwe n’ Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi , Angeline Ndayishimiye Ndayubaha mu izina ry’umuryango OPDAD – Burundi , zifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango imbuto Foundation umaze ubayeho.
.Umuryango OPDAD –Burundi wemereje ku rubuga rwa Twitter ko Angeline yohereje intumwa muri ibi birori nyuma y’ubutumire yari yahawe ati “Ku butumire mu birori by’u Rwanda Nyakubahwa umufasha wa Perezida w’u Burundi na Perezida wa OPDAD-Burundi kuri uyu wa Gatandatu yohereje inyumwa kugirango zitabire umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’imbuto Foundation zagejeje kuri Nyakubahwa Jeannette Kagame ubutumwa bw’ishimwe.”
Aya makuru yashimangiwe na Angeline mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga mu gitondo cy’uyu wa 29 Ugushyingo ,ashira Jeannette Kagame .
Yagize Ati:”Ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye Umufasha w’u Rwanda , Nyakubahwa Jeannette Kagame wizihije akanayobora umuhango w’isabukuru y’imyaka 20 ya Imbuto Foundation, Ibyo wakoreye abaturage ni ibyagaciro.
Angeline Ndayishimiye na Jeannette Kagame bahuriye mu muryango nyafurika OPDAD (Organisation des Premiers Dames d’Afrique pour le Developpement ) Uhuza abafasha b’abakuru, uharanira iterambere gusa bombi ntibarahura imbonankubone.
Uwineza Adeline