Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’imyaka 35 umuryango Urunana umaze ushinzwe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Switzerland, Rwakazina M Chantal, yashimiye abagize uyu muryango k’uruhare bagira mu gusigasira no guteza imbere umucon’ururimi nyarwanda.
Ibi byabaye mu mperaz’icyumweru dusoje, ubwo hari ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru ndetse Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Rwakazina M Chantal, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango Urunana, umaze ushinzwe, yabasabye gusigasira umuco w’u Rwanda kuko rukwiye ibyiza ndetse barushaho gufatana Urunana.
Umuryango Urunana ufite intego yo guteza imbere umuco n’ururimi rw’ Ikinyarwanda mu rubyiruko ruba muri Switzerland.
Mu butumwa yageneye abashinze uyu muryango n’abawugize muri rusange, Ambasaderi Rwakazina yabashimiye uruhare bagira mu kwigisha no kumenyekanisha abakiri bato batuye hanze y’u Rwanda, kumva neza akamaro ko gusigasira Umuco n’ururimi by’Igihugu, nk’umurage ubahuriza hamwe mu gihugu bavukamo cy’u Rwanda.
Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize uyu muryango ugiyeho, biganjemo abana n’urubyiruko muri rusange basobanuriwe gahunda ya #”Visit Rwanda”.
Abanyamuryango ba Asosiyasiyo Urunana uko bari mu byiciro bitandukanye, bigizwe n’abana, urubyiruko n’ababyeyi basusurukije abitabiriye mu mbyino gakondo, imbyino n’ingoma biranga umuco w’u Rwanda iyo abantu bataramye.
Ni ibirorip byari bibereye ijisho, ndetse binanogeye amatwi ku buryo buri wese wari aha yatashye yanyuzwe.
Adeline Uwineza
Rwanda tribune
(Tramadol)