Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC byasabye ko amahame awugenga yavugururwa k’uburyo ibihugu bidatanga imisanzu bitagira ijombo rikomeye mu byemezo bifatwa.
Ni icyemezo giherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko yo muri Kenya, cyatanzwe na Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’akarere, ivuga ko amahame agenga EAC agomba kuvugururwa k’Uburyo ibihugu bizajya byemererwa gutanga imisaunzu hashingiwe ku bushobozi bwabyo.
Ugena kandi ko ibyatanze imisanzu myinshi, bizajya bigira ijambo ku byemezo bifatwa. Iyi komisiyo kandi isaba ibihugu by’ibinyamuryango kureba uburyo byakwishyura imisanzu bishingiye ku ngingo y’ubuvandimwe kuko Sudani y’Epfo n’u Burundi bimaze igihe kinini bigorwa no kuyitanga.
Aba badepite bavuga ko kuba imisanzu itinda gutangwa, bigira uruhare ku bikorwa by’iterambere by’uyu muryango n’iby’inzego zawo ku buryo imishinga imwe n’imwe igamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage ba EAC birangira idashyizwemo ingufu.
Gusa imisanzu ku bihugu by’ibinyamuryango imaze igihe kinini ari ikibazo. Sudani y’Epfo yinjiye muri uyu muryango mu 2016, gusa imaze igihe yaragowe no kwishyura imisanzu.
Mu bihe bitandukanye ibihugu bidatangira imisanzu ku gihe byagiye bisabirwa ibihano.
Ubu nka Sudani y’Epfo ifite ibirarane by’imisanzu irenga miliyoni 22$ itaratanga, utabariyemo miliyoni 7,3$ z’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena.
EAC ni umuryango ufite ibihugu birindwi, aribyo Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na RDC. Byose bifite uburenganzira bungana ku myanzuro ifatwa.
Umuhoza Yves
Rwandatribune.Com