Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko nta makuru yigeze agezwaho na Perezida Tshisekedi biciye mu nzira zabugenewe ku byerekeye n’ibyo ashinja izi ngabo.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubaha umugambi wo kohereza ingabo zishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Perezida Félix Tshisekedi ku wa Kane yashinje ingabo z’akarere zoherejwe ku butaka bw’igihugu cye kudashyira mu bikorwa inshingano zazo, avuga ko nibigeza muri Kamena nta kirakorwa azazirukana. Yashinje izi ngabo kandi gukorana n’inyeshyamba za M23.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko nta makuru yigeze agezwaho na Perezida Tshisekedi biciye mu nzira zabugenewe ku byerekeye n’ibyo ashinja izi ngabo.
Yavuze ko ikibazo cyose cyagaragajwe gikwiye kuganirwaho n’abakuru b’ibihugu bya EAC.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Uganda (NTV) kuri uyu wa Kane, yagize ati “Twubahe ibyavuye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kuko nzi neza ko iki kibazo kibareba.”
Mathuki yari yabanje kuvuga ko ibirego bishinjwa EACRF nta shingiro bifite mu kiganiro yagiranye na RFI.
Ati “Kuvuga ko Umutwe w’Ingabo za EAC ntacyo uri gukora muri iki gihe gito umaze, ni ukwigiza nkana.”
Uku kunengwa kwa EACRF kuje nyuma y’umunsi umwe Umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wemeje ko ugiye kohereza Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko nta makuru yigeze agezwaho na Perezida Tshisekedi biciye mu nzira zabugenewe ku byerekeye n’ibyo ashinja ingabo zo mu Karere
Mwizerwa Ally