Ubuyobozi bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bwatangaje ko bwatangije iperereza k’urupfu rw’umusirikare wabo uherutse kwicirwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bikozwe n’ingabo za Leta y’iki gihugu, FARDC.
Jonh Ndawo wabarizwaga mu ngabo Zikomoka mu gihugu cya Kenya ziri muri DRC akaba yariciwe Ikibumba muri Teritwari ya Nyiragongo muri kivu y’amajyaruguru, urupfu rwe rukaba rwaramenyekanye ku wa 24 Ukwakira 2023.
Mu itangazo ry’ashyizwe hanze n’umuryango wa EAC ku wa 25 Ukwakira 2023 yatangaje ko iperereza kucyaba cyarateye urupfu rw’umusirikare wabo kuri ubu ryamaze gutangizwa.
Kugeza ubu amakuru dukesha umwe mubayobozi b’ingabo za EAC ziri muri DRC yavuze ko isasu ryishe John ryarashwe ni ngabo za FRDC ndetse ayomasasu akaba yaraturutse mubirindiro byabo.
Kugeza ubu harakibazwa niba koko iki gisasu cyakomerekeje abasirikare benshi, kigahitana n’uyu cyaratewe bibeshye cyangwa se barabikoze bari gusohoza gahunda bari bamenyesheje izi ngabo ko nyuma y’iminsi 7 bazatangira kubarasa ho nk’uko byari byatangajwe na Wazalendo.
UMUTESI Jessica