Umuryango wa bwana Abayisenga Emmanuel, umunyarwanda watwitse catedrale ya Nantes akanivugana Padiri mu gihugu cy’ u Bufaransa, washyize hanze itangazo ryagenewe abanyamakuru, rishyirwaho umukono na se wabo ugira icyo uvuga ku myitwarire y’umuryango w’uyu mugabo muri rusange.
Muri iri tangazo, bwana Joseph Murasampongo, akaba ari we ukurikira se wa Abayisenga ku mugongo, yatangaje ko nta muntu n’umwe wo muri uyu muryango waba yarigeze gukurikiranwa n’inkiko kubera ibyaha bya jenoside. Yagize ati: ndemeza ko nta muntu numwe hagati yacu abavandimwe ba se w’uyu mwana uko turi batatu wigeze yijandika muri jenoside cyangwa ngo akurikiranwe n’inkiko kubera iki cyaha. Njye ntuye mu Bubiligi, barumuna banjye babiri bari muri Canada
Ku ruhande rwa nyina, Abayisenga yari afite ba nyirarume babiri ari bo Gaspard Gasagara wapfuye mbere y’itangira ry’intambara mu 1990, na Pascal Hategeka wapfuye nyuma ya 1994, aho bikekwa ko yishwe n’indwara y’umutima.
Bitandukanye cyane n’ibuvugwa n’itangazamakuru ryo mu Bufaransa no hanze yabwo, Aloys Ndabakenga umubyeyi wa Emmanuel Abayisenga, yari umwarimu ku ishuri ribanza ryo mu cyaro iwabo. Umufasha we n’abana ntabwo bigeze bahunga igihugu mu gihe cya jenoside. Umuryango wari warahungiye i Rubengera mu cyahoze ari Kibuye, muri icyo gihe hari Operation Turquoise. Igihe FPR yari imaze gushinga guverinoma yiswe iy’ubumwe bw’igihugu, uyu muryango wasubiye ku ivuko.
Bwana Joseph Murasampongo akomeza avuga ko mukuru we Aloys Ndabakenga yahise asubira mu mirimo ye yo kwigisha aho yari asanzwe akorera. Yitabye Imana muri Gashyantare 1996. Ntiyigeze akurikiranwa n’inkiko ku byaha ibyo ari byo byose, kandi ntiyigeze afungwa na rimwe. Kuvuga ko yaba yarakatiwe n’inkiko gacaca, n’ukurengera bitagira ishingiro. Ntabwo umuntu ashobora gukurikiranwa nyuma y’urupfu rwe, mu gihe nta perereza ryigeze rimukorwaho mbere y’uko apfa. Bivuze ko atigeze akatirwa kuko nta n’urubanza rwigeze rubaho.
Uyu mwana wa mukuru wanjye ntabwo yigeze ajya mu gisirikari, amakuru avuga ko yaba yarabaye kadogo muri FPR ari ikinyoma cyambaye ubusa. Yari afite imyaka 13 muri 1994 akaba yari akiri mu masghuri abanza yiga mu cyaro cy’iwabo. Ku muntu udafite aho abogamiye, ibi ni ibintu bishobora kubona gihamya ku buryo bworoshye. Amashusho ya Abayisenga n’amakuru amuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, nta shyingiro bifite kandi ni ibintu bidakwiye ibinyamakuru by’umwuga.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Abayisenga yatsinze ikizamini cyo kujya mu gipolisi nk’abandi b’urungano rwe. Hanyuma yo kuba ataragize ibyo yumvikanaho n’abayobozi be, nibwo yahise afata umwanzuro wo guhunga, ibyabaye kuri benshi nyuma ya 1994.
Umuryango wa Abayisenga Emmanuel mpagarariye, urihanganisha umuryango, inshuti n’abavandimwe ba padiri Olivier Maire, ndetse n’abizera basengeraga muri catedarari ya Nantes, kandi ukaba ufitiye icyizere ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bufaransa. Ubu butabera bwonyine nibwo buzashyira itegeko mu mwanya waryo muri iki kibazo cyashyize imiryango myinshi mu marira.
Denny Mugisha