Umuryango G-5 Sahel ni umuryango w’ibihugu byishyize hamwe kugira ngo bibe byahangana n’ imitwe y’abajihadisite (Jihadists) mu karere ka Sahel. Uyu muryango wa G-5 Sahel ukaba warashyinzwe mu mwaka wa 2014 wari ugizwe nibihugu birimo Mauritania, Bourkinafaso, Mali, Chad ndetse na Niger, igihugu cy’ubufaransa kikaba cyari kiwufitemo uruhare runini.
Kubera imibanire idahagaze neza hagati y’Ubufaransa na bimwe muri ibyo bihugu, uyu muryango wakomeje kugana aharindimuka. Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ibihugu nka Bourkinafaso na Niger byatangaje ko byeguye bivuye muri uyu muryango wa G-5 Sahel naho igihugu cya Mali cyo kikaba cyari cyaravuyemo mu mwaka wa 2022, kugeza uyu munsi rero uyu muryango ukaba wari usigayemo ibihugu bibiri gusa aribyo Mauritania na Chad.
None n’ibi bihugu byari bisigayemo mu itangazo byashyize ahagaragara byavuze ko bigiye gukurikiza itegeko mu ngingo ya 20 y’amasezeranoshingiro y’uyu muryango wa G-5 Sahel, iyi ngingo ivuga ko umuryango ushobora guseswa mugihe cyose amasezerano yo guseswa asabwe n’ibihugu bigera nibura kuri 3 mu bihugu bigize uyu muryango.
Inkuru dukesha Radiyo Ijwi ry’Amerika ikomeza ibivuga ivuga ko kuva uyu muryango washingwa, byagaragara ko uyu muryango ujegajega n’ubundi udahamye. ahagana mu mwaka wa 2017 uyu muryango washinze umutwe wa gisirikare wawo umwe, uyu mutwe ukaba wari ushinzwe kurwanya abarwanyi b’abajihadiste, gusa uyu mutwe nta kintu wagezeho kuko ngo uko imyaka yagiye ishira nyuma y’ihangwa ryawo, abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kugenda bicwa bavutswa ubuzima bwabo ndetse abandi amamiriyoni bava mu byabo barahunga.
Impuguke zikomeza zivuga ko gukomera kw’uyu muryango wa G-5 Sahel byabangamiwe n’akaduruvayo mu bijyanye na Politike bitewe n’amakudeta atagira ingano y’abadashyigikiye u Bufaransa muri ibyo buhugu yagiye aba nyuma yihangwa ryawo, urugero batanga ni kudeta zagiye ziba mu bihugu bitandukanye harimo ibihugu nka Mali mu mwaka wa 2020, mu gihugu cya Bourkinafaso mu mwaka wa 2022, muri Niger mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, none kandi mu kwezi gushize nibwo abafashe ubwo butegetsi bibumbiye hamwe bavuga ko bagiye gushinga Leta zunze ubumwe zabo bwite.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com