Ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikize ku isi 20 byinjije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’ Umunyamuryango uhoraho wa G20.Ni umwanzuro watangarijwe mu nama iri kubera mu Buhinde.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko kwemerera AU muri G20 bizatuma imikorere y’iri huriro ikomeza gukomera kurushaho.
Nyuma y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uwa Afurika Yunze Ubumwe ni uwa kabiri winjiye muri G20.
Perezida wa Comores unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Azali Assoumani, yavuze ko anyuzwe no kuba AU igizwe Umunyamuryango wa G20, ashimira n’ibihugu bigize iri huriro ku bufasha byagiye biha bimwe na bimwe bya Afurika.
G20 yari isanzwe igizwe n’ibihugu birimo Argentine, Australie, Brésil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesie, u Butaliyani, Korea y’Epfo, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Soaudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Rwanda tribune