Nyuma yo kwibona mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda,ndetse akaza no kugezwa imbere y’ubutabera ,agakatirwa igifungo cy’imyaka 25’umuryango we wongeye kugeza ikirego cyabo mu rukiko rwo muri Amerika basaba indishyi z’akababaro zingana na miriyoni 400 y’amadorari y’Amanyamerika
Aya mafaranga asabwa n’umuryango wa Paul Rusesabagina bavuga ko ari indishyi z’akababaro ku ishimutwa rye ngo n’iyica rubozo bavuga ko yakorewe
Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2020 agezwa imbere y’ubutabera muri 2021,aho yari akurikiranywe ibyaha birimo icyo kurema umutwe w’inyeshyamba n’itera bwoba.Yaje guhamwa na bimwe mu byaha yashinjwaga akatirwa igifungo cy’imyaka 25 .
Ibi umuryango we ntiwabyakiriye neza byatumye bahita bajyana ikirego mu rukiko barega u Rwanda ,ndetse banasaba indishyi z’akababaro,kubera icyo bise akarengane yahuye nako.
Umuhoza Yves