Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko atarashyikirizwa kopi y’inyandiko y’urukiko yo gukatirwa kwe, nyuma y’iminsi 15 ishize urubanza rusomwe.
Rusesabagina, w’imyaka 67, ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze mu bandi 20.
Umunyamategeko ukorera mu Rwanda yabwiye BBC ko “ubundi bagombye gusoma urubanza n’iyo kopi ihari”, ariko ko wenda haramutse habayeho ikibazo cy’imyandikire gisaba kugira ibibanza kunozwa “bitakagombye kurenza iminsi itanu” uwakatiwe atarahabwa iyo nyandiko.
Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Kitty Kurth uvugira umuryango Rusesabagina yashinze, avuga ko “ubwo abunganizi be bamubwiraga umwanzuro w’urubanza hashize iminsi urubanza rurangiye, atatunguwe”.
Madamu Kurth ati: “Birababaje kuba leta y’u Rwanda ikomeje kwima umwanzuro w’urubanza umugabo ivuga ko yahamije ibyaha mu rubanza ‘rutabera'”.
Rusesabagina afite iminsi 30 yo kuba yajuririra igihano yakatiwe, nk’uko amategeko abiteganya.