Amashuri 377 mashya yo hirya no hino mu gihugu yahawe mudasobwa 391 zizayafasha gukomeza gukoresha ikoranabuhanga.
Izi mudasobwa kandi zizafasha abarimu n’abayobozi b’amashuri gukomeza kwitabira gahunda zihoraho zigamije kubafasha gukarishya ubumenyi mu kazi bakora, Izi ni gahunda basanzwe bahabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Uburezi REB, ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.
Izi mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Mastercard Foundation, Umuryango w’Ababiligi wita ku Iterambere ry’Uburezi, VVOB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Uburezi REB .
Ibigo byahawe mudasobwa ni ibitangiye gukora vuba. Buri muyobozi w’ikigo yahawe mudasobwa ariko hari n’ibyahawe irenze imwe bitewe n’umwihariko wabyo, Aya mashuri mashya yubatswe umwaka ushize ubwo Leta y’u Rwanda yatangizaga ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ibihumbi 22 hirya no hino mu gihugu.
Igikorwa cyo gutanga izi mudasobwa cyatangiye tariki ya 19 Ugushyingo 2021, kikaba cyasojwe kuri uyu wa Mbere, Abayobozi b’amashuri mashya 14 bahawe izi mudasobwa bo mu Karere ka Gasabo bavuze ko banejejwe no kuba babonye izi mudasobwa kuko hari imirimo batabashaga gukora batazifite.
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Gasharu, Hagenimana Lambert, yavuze ko bajyaga babura uko bakora raporo kuko nta mudasobwa bagiraga, ubu bikaba bigiye gukemuka.
Yagize ati “Izi mudasobwa zizadufasha gutanga za raporo no gukora inyandiko zimwe na zimwe ziba zikenewe. Byatugoraga, nko mu buyobozi hakoreshwa mudasobwa, kuba tutari tuzifite cyari ikibazo.”
Umuyobozi w’agateganyo wa G.S Gikumba, Mukamponga Evangelique, yavuze ko nta mudasobwa bari bafite, bityo ngo iyo bahawe igiye kuborohereza akazi.
Yagize ati “Nta mudasobwa twari dusanzwe dufite. Iyi iradufasha gutunganya akazi kacu ka buri munsi. Hari aho twagiraga imbogamizi dushaka nko kureba ikintu kuri murandasi ntitukibone ubu biradufasha kujya tubibona.”, Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Gasabo, Gatsinzi Johnston, yavuze ko izi mudasobwa zahawe ibigo kugira ngo bibafashe kugendana n’ikoranabuhanga.
Kuba ibi bigo byahawe mudasobwa ni igikorwa kizabafasha kugendana n’ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi yihutisha uburezi.
Uwineza Adeline