Nyuma y’imirwano imaze igihe ihanganishije Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo( FARDC) hamwe n’abo bafatanya nabo , Umuryango w’Abibumbye wongeye gusohora icyegeranyo kigaragaza ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’imitwe y’inyeshyamba zifasha FARDC kurwanya M23.
Iki cyegeranyo hagaragaramo ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yiyise Wazalendo. Iyi mitwe ikaba igizwe na FDLR, Nyatura, PARECO, FPP, Mai Mai zitandukanye hamwe n’indi mitwe ibarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko iriya nyandiko ibigaragaragaza ni uko mu Ntara zose zigize igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagiye habamo imivurungano ishingiye ku moko, by’umwihariko, mu majyepfo ya Kinshasa, mu Ntara ya Maï-Ndombe, icyo cyegeranyo cyagaragaje ko, ubugome bwarushijeho gukara mu ntangiriro z’umwaka wa 2022. Iriya raporo kandi igaragaza ko muri Maï-Ndombe, hapfuye abantu ba barirwa mu magana, aho ngo n’ibikorwa remezo byagiye bisenywa ndetse n’Abantu benshi bata ingo zabo.
Ni raporo yagaragaje ko I Kinshasa, ubwoba bwarushijeho kwiyongera n’abanyapolitike bagenda bicwa abandi bagahutazwa.
Iyi raporo, ikomeza ivuga ko imitwe y’inyeshyamba irimo wa Mobondo, ko leta ya Kinshasa, yabafashe kungufu ibohereza kurwanya M23, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu Ntara ya Ituri ho, bagaragaje ko igisirikare cya Congo, cyananiwe kwegeranya abaturage ngo baganire mu rwego rwo kugira ngo bahoshye amakimbirane muri ibyo bice.
Kuri Wazalendo na FDLR, iriya raporo yemeje bidasubirwaho ko leta yizeye cyane FDLR na Wazalendo, aba ariho ishora imbaraga, mu gihe iriya mitwe ishinjwa kwica no guhungabanya umutekano w’A baturage.
Umuryango w’Abibumbye, wanemeje ko Ingabo z’u Burundi, zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gufatanya na Wazalendo na FDLR, kurwanya M23.
Nk’uko iriya raporo ibihamya, ni uko Ingabo z’u Burundi, zoherejwe k’umuhanda wa Sake na Kitshanga, kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi 10, kandi bagenda bambaye umwambaro w’igisirikare cya FARDC.
Uyu Muryango wasoje uvuga ko Ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO, zigomba kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ko Manda yazo yarangiye.