Umuryango w’Abisiramu mu Rwanda witeguye gutangira igisibo gitagatifu aricyo bita ukwezi kwa Ramadhani, ubusanzwe iki gisibo kikaba kiba mu kwezi kwa Kane buri mwaka.
Ibi byagarutsweho n’urwego rw’ubuyobozi rw’umuryango w’Abisiramu mu Rwanda ubwo basohoraga itangazo bavuga ko iki gisibo kizatangira kuwa 23 Werurwe 2023.
Ubusanzwe igisibo gitagatifu cya Islam Ni ukugandukira Imana, wigomwa kurya no kunywa, gukora imibonano mpuza bitsina no kureka ibijya mu mubiri byose kuva umuseke utambitse aricyogihe cya Adhana ya Al Fajir, kugeza izuba rirenze , aricyo gihe cya Adhana ya Magharib.
Iri tangazo ryagiraga riti”umuryango wa Islam mu Rwanda uramenyesha Abayisilamu bose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko igisibo gitagatifu cyo kwibuka ukwezi kwa Ramadhani, ko kizatangira kuwa 23 Werurwe 2023
Ubuyobozi bw’abayisiramu kandi bwaboneyeho kwifuriza abayisilamu bose kuzagira igisibo gitagatifu cyiza cyuje amahoro n’umugisha.
Iri tangangazo ryashyizweho umukono n’umukuru w’Abayisilamu mu Rwanda sheikh HITIMANA Salim
Uwineza Adeline