Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/European Union) wasabye u Rwanda gukoresha imbaraga zose zishoboka rugasaba umutwe wa M23 kurekura ibice byose wafashe.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, wasabye kandi u Rwanda ngo guhagarika inkunga yose ruha uyu mutwe wa M23, mu gihe yaba uyu mutwe n’u Rwanda byakunze kwamagana iby’ubwo bufasha.
Ngo ibi byo gusaba M23 kurekura ibice byose yifatiye, biteganywa mu nama n’imyanzuro y’inama yahuye abagaba Bakuru b’Ingabo zo mu Bihugu bya EAC yateranye ku ya 09 Gashyantare uyu mwaka.
Uyoboye itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Josep Borrell
wagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni we wavuze ko uyu muryango usaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23.
Yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi buhangayikishijwe n’uko umwuka umeze mu burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati “Nyuma y’itangazo ryatanzwe ku ya 31 Ukuboza 2022, kandi rikurikije itangazo ry’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku ya 3 Gashyantare 2023, Umuryango w’Ubumwe bw’u Bburayi wongeye gushimangira byimazeyo inzira za Luanda na Nairobi kandi uhamagarira impande zose gushyira mu bikorwa vuba ibyo biyemeje byose muri ibi urwego.”
U Rwanda rwakunze kuvuga ko nta nkunga n’imwe ruha umutwe wa M23, ndetse uyu mutwe na wo ukavuga ko ntayo ruwuha.
RWANDATRIBUNE.COM