Inteko ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yahamagaje, abagize umuryango wa Perezida Joe Biden, mu rwego rwo gukora iperereza rishobora gusiga yirukanywe k’ubuyobozo bw’igihugu.
Aba batumijwe barimo umuhungu wa Biden witwa Hunter, umuvandimwe we James na Rob Walker, umwe mu bafatanya na Hunter mu bikorwa by’ubushabitsi. Undi muntu wa hafi ya Hunter ni Tony Bobulinski we wasubije ibibazo mu nyandiko.
Komite y’Inteko irashaka kubaza kandi umugore wa Biden, Sara hamwe n’umugore wa Hunter, Melissa.
Aba biyongeraho Hallie Biden wahoze akundana na Hunter ndetse n’umupfakazi w’umuvandimwe we Beau cyo kimwe na murumuna wa Hallie, Elizabeth Secundy.
Iperereza riri gukorwa kuri Biden rifitanye isano n’ibyaha bya ruswa. Riri kureba uburyo Biden yakoze ibikorwa by’ubucuruzi mu izina ry’umuhungu we ndetse niba bitaragiye bibaho ko yitwaza umwanya afite kugira ngo bigirire inyungu ibikorwa bye bwite.
Ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko umuryango wa Biden hamwe n’abantu be ba hafi, bakiriye arenga miliyoni 20$ avuye mu bihugu by’amahanga birimo u Bushinwa, Kazakhstan, Ukraine, u Burusiya na Romania.
Abakora iperereza basobanura ko Hunter Biden yitwaje izina rya Se wari Visi Perezida kugira ngo akure miliyoni nyinshi mu baherwe bo hirya no hino ku Isi.