Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryemeza ko iyi gahunda gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda irimo inenge, ndetse riteganya kuyikuraho niriramuka ritsinze amatora rusange, yitezwe kuba muri uyu mwaka.
Stephen Kinnock, wo muri Labour ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisiteri ishinzwe abinjira mu gihugu, yavuze ko gahunda ijyanye n’u Rwanda “nta cyo izageraho”, avuga ko “ntishoboka mu buryo bw’ibanze, irahenze cyane kandi inyuranyije n’amategeko”.
Sir Keir Starmer, umukuru w’ishyaka rya Labour, yavuze ko ahubwo azibanda ku kwibasira ibico by’abagizi ba nabi (bikora mu kwambutsa abinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko) no kugirana amasezerano mashya yo mu rwego rw’umutekano n’ibihugu by’i Burayi.
Mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Kinnock yavuze ko yizeye ko abo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi “bazumva ko gukorana umurava no gushyira mu gaciro buri gihe bitanga umusaruro kurusha ibyishimo by’igihe gito byuko wanditswe ku rupapuro rwa mbere rw’ibinyamakuru bikunda inkuru za byacitse”.
Hagati aho, imiryango imwe y’ubugiraneza ifasha abasaba ubuhungiro na yo irateganya gutanga ibirego mu nkiko “byihuse bishoboka” mu kwamagana ko abantu birukanwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda, mu gihe uyu mushinga w’itegeko wakwemezwa ugahinduka itegeko muri iki cyumweru.
Sharmishta Chakrabarti, Senateri wo muri Labour, yavuze ko impinduka zakozwe n’abasenateri zari zigamije kuvugurura uwo mushinga w’itegeko kandi ko zitibasiye “inkingi ya mwamba [shingiro] y’iyi gahunda”.
Yabwiye ikiganiro Today cyo kuri BBC Radio 4 ko impinduka ye bwite yasubizaho “ububasha bw’inkiko zo mu gihugu, zajugunywe zinyujijwe mu idirishya n’uyu mushinga w’itegeko”.
Ariko Depite Sir John Hayes, wo mu ishyaka rya Conservative, yavuze ko ubujurire bwo mu nkiko bwakoreshejwe mu kubuza ko abasaba ubuhungiro boherezwa mu Rwanda, no “kubangamira” ubushake bwa gahunda y’inteko ishingamategeko na leta.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yakomeje kuvuga ko indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zizahaguruka mbere y’impeshyi y’uyu mwaka, ariko yanze gutanga itariki nyirizina izo ndege zizahagurukiraho.
Abaminisitiri bemeza ko iri tegeko rizacira inzira abantu ba mbere bagakurwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda mu gihe kitarenze ibyumweru biri imbere.
Uyu mushinga w’itegeko, uzwi nka ‘Safety of Rwanda Bill’, utangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, ndetse wazanywe mu nteko ishingamategeko nyuma yuko mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bemeje nta n’umwe muri bo uvuyemo ko iyi gahunda ya leta inyuranyije n’amategeko.
Mu mwanzuro warwo, urwo rukiko rwavuze ko impunzi za nyazo (zifite impamvu zumvikana) zakoherezwa mu Rwanda, zaba zifite ibyago byuko zasubizwa mu bihugu ziturukamo, aho zishobora kugirirwa nabi.
Iyi gahunda ijyanye n’u Rwanda, yazanywe bwa mbere muri Mata mu 2022 n’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Johnson, igamije guca intege abantu bagera mu Bwongereza mu mato (ubwato) matoya bambukiye mu muhora uzwi nka ‘English Channel’.
Ni gahunda yahuye n’ibirego byinshi mu nkiko kuva icyo gihe, ndetse kugeza ubu nta muntu n’umwe usaba ubuhungiro wari woherezwa mu Rwanda avuye mu Bwongereza muri iyo gahunda.
Uyu mushinga w’itegeko ugamije kurinda iyo gahunda ngo ntizahure n’izindi nzitizi zo mu rwego rw’amategeko.
Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru abimukira 534 bambutse wa muhora bari mu mato 10 – uwo ni wo mubare wa mbere munini cyane w’abambutse ku munsi umwe muri uyu mwaka kugeza ubu.
Bitumye umubare wose w’abamaze kwambukira mu Bwongereza kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2024 uba abantu 6,265, abo ni inyongera ya 28% ugereranyije n’abari bamaze kwambuka kugeza mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.
Rwandatribune.com