Mu rwego rwo guteza imbere no korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu ngendo zikorerwa mu mazi, umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubaka ibyambu bine ku kiyaga cya kivu bizaba bikora k’uturere twa Rubavu, rusizi, Rutsiro ndetse na Karongi twose dusanze dukora kuri kino kiyaga urarimbanyije.
Mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 nibwo hateganyijwe kubakwa ibyambu bya mbere aribyo icyambu cya Rubavu na Rusizi naho mu kwezi kwa Mutarama 2021 hagatangira kubakwa ibyambu bya Rutsiro na Karongi
Leta y’u Rwanda ikaba imajije gukusanya amafaranga angana na miliyoni 28 z’amadorali asaga hafi miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gushira uyu mushinga mu bikorwa
Hateganyijwe kandi amato mato afite ubushobozi bwo gutwara Toni eshatu n’abagenzi 30 azahita atangira gukora ingendo mu gihe cy’umwaka umwe n’aho amato manini afite ubushobozi bwo kwikorera Toni icumi z’imitwaro n’abagenzi basaga 150 akaba ateganyijwe gutangira ingendo mu mpera z’umwaka wa 2021.
Aganira n’itangazamakuru Emile Baganizi, Umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi ( Rwanda Transport development agency) yavuze ko intego yo gushora muri uyu mushinga ari ukugabanya ikiguzi n’umwanya byatwaraga urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa biciye mu kiyaga cya Kivu, dore ko ubusanzwe ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi busanzwe buri ku rwego rushimishije.
Yagize ati:” uyu mushinga numara kuzura bizadufasha kwihutisha ubucuruzi hagati y’u Rwanda na CongoKinshasa kuko bizagabanya ikiguzi n’umwanya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byafataga kugirango byambukiranye imipaka.”
Yanongeyeho ko kugeza ubu urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu rwari rukiri ku rwego rwo hasi bitewe no kutagira ibikorwa remezo nk’ibyambu n’amato bigezweho akaba ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yiyemeje kwongerera ubushobozi ingendo zo mu mazi, dore ko ikiyaga cya Kivu gisanzwe gikoreshwa n’igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bikaba bizihutisha bikanorohereza ubucuruzi ku mpande zombi.
Bamwe mu bacuruzi basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Rubavu n’umijyi wa Goma basanzwe bakoresha amakamyo, bavuga ko bizaba ari byiza ibi byambu nibitangira gukoreshwa, kuko bizabagabanyiriza ikiguzi n’umwanya byabatwaraga kugira ngo bambutse ibicuruzwa byabo
Umwe witwa Munguyiko Lionnel yagize ati:” nizereko ibyambu bizadufasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa byacu kandi binatugabanyirize ikiguzi n’umwanya twakoreshaga mu gihe bizaba bitangiye gukoreshwa”
Umushinga wo kubaka ibi byambu usanzwe uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’umishinga w’abaholandi uzwi nka Netherland Enterprise Agency (ROV) bikaba biteganywa ko ugomba kuba urangiye bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.
Hategekimana Claude