Kalim Khan umushinjacyaha mukuru wurukiko mpanabyaha mu minsi ishize aherutse mu rugendo rwe rwa mbere muri Palestine,uyu Kalim Khan akiriyo yaganiriye na bamwe mu bayobozi harimo perezida wa Israel,ikirenzeho yabonanye na bamwe mu banyapalestine bagiye bagirwaho ingaruka zitandukanye z’intamabara.
Mu itangazo Khan yashyize hanze akiri aho muri Palestine yavuze ko iperereza rye yari yatangiye mu mwaka wa 2021 rigikomeza. Gusa atangaza ko noneho agiye kwibanda ku byihutirwa harimo ubwicanyi bwakozwe na Hamas ndetse n’ingabo za Israel mu ntambara ibashyamiranije.
Nk’uko Radiyo ijwiryamerika dukesha iyi nkuru ibitangaza,mu itangazo yashyize hanze yavuze ko ubwe n’amaso ye yiboneye ibimenyetso by’ubunyamaswa Hamas yateguranye kandi yakoresheje mu bitero byayo ,uyu kandi yaganiririye na bamwe bo mu miryango igiye itandukanye yagizweho ingaruka n’ibitero byahitanyeabayo ndetse n’imiryango y’abo Hamas yashimuse ikabatwara bugwate(ku ngufu).
Ku ruhande rwa Palestine naho, ngo Israel yakoze amahano. Agira ati: “Ibitero ku basivile b’abanyapelestine ni icyaha mpuzamahanga kandi kiremereye cyanahungabanije isi yose muri rusange,ariko uru rukiko rwashyiriweho kugira ngo rukurikirane ubu bwicyanyi.
Mu itangazo Kalim Khan yashyize ahagaragara avuga ko icyaha Israel ishinjwa ari icyaha mpuzamahanga kandi gikomeye bityo ko kigomba gukurikiranwa mu maguru mashya nazimwe mu nzego zigenga,avuga ko yitegura gukorana bya hafi ninzego z’ubutabera ku mpande zombi bitewe nuko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho gukurikirana ibyaha byananiranye cyangwa ahantu ubutabera budashaka gukora akazi kabwo.
Ubusanzwe Palestine ni umunyamuryango w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, naho Israel yo ntabwo ari umunyamuryango wayo ikindi kandi Israel ntiyemera ubufaha bwarwo . Gusa n’ubwo bimeze bitya Kalim Khan avuga ko uyu muryango ufite uburenganzira bwo gukurikirana ibyaha by’intamabara hagati ya Hamas na Palestine.
Shadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com