Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije Umushinwa Shujun Sun icyaha cy’iyicarubozo rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.
Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa 19 Mata 2022 Shujun yamijwe gukubita aboshye abanyarwanda yashinjaga kumwiba amabuye y’agaciro. Umwanzuro wahise ushyirwa mu bikorwa atabwa muri yombi ajyanwa muri gereza nkuru ya Rubavu [Nyakiliba]
Bwana Shujun Sun yarezwe muri dosiye imwe na Renzaho Alexis wari ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano mu kigo cya Shujun Sun gikorera mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke. Bagejejwe mu butabera bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo.
Ku wa 21 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwategetse ko Shujun Sun na bagenzi be babiri bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.Icyo gihe Bwana Shun yaatanze ingwate 10.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda na Passport ye irafatirwa kugirango aburane adafunze.
Muri uru rubanza abakubiswe barimo Niyomukiza Azarias, Ngendahimana Gratien, Bihoyiki Deo na Baributsa Thomas, bareze basaba indishyi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko Shujun Sun ahabwa igihano cy`igifungo cy`imyaka 20 naho Renzaho Alexis agahanishwa igifungo cy’imyaka 12.
Rwanzuye kandi ko Shujun Sun afatanya na Renzaho kwishyura Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien buri wese 2.500.000 Frw y’indishyi z’akababaro k’ibyo bakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw y’ingwate yatanze aregera indishyi; Bihoyiki agahabwa 2.500.000 Frw y’akababaro k’ibyo yakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw.
Uru rukiko kandi rwagize umwere Nsanzimana Leonidas kuko nta bimenyetso bigaragaza ko hari uruhare yagize mu byakorewe abahohotewe.