Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yaba yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.
Sandro Shyaka biravugwa ko yashimuswe agiye kureba ibikorwa bye akorera hakurya y’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Umuhuzabikorwa w’imiryango iharanira inyungu z’abaturage (Sosiyete Sivile) ya Goma, Marion Ngavho, yabwiye Umunyamakuru wacu ukorera iGoma ko Shyaka afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi mu mujyi wa Goma hamwe n’ibikuyu by’inka yari kumwe n’abantu babiri mu modoka
Ubwo yerekezaga mu gikuyu kiri ahitwa Ruvunda, abarwanyi ba FDLR ,itsinda rya CRAP rikuriwe na Col.Ruhinda niryo ryamushimutanye n’umushoferi we. Abamutwaye ngo basabye guhabwa ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika kugira ngo bamurekure.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we utuye iSake hafi n’aho iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwabereye yabwiye Umunyamakuru wacu ukorera iGoma ko abarwanyi bo muri FDLR/CRAP bari bayobowe n’uwitwa Liyetena Nyiringango,aribo bagabye icyo gitero bakaba bamaze iminsi bari mu bikorwa byo kwihorera kubera umurwanyi wabo witwa Lt.Nikuze Yvon uherutse gufatwa na FARDC mu mujyi wa Goma.
Shyaka ni Umunyarwanda utuye mu Rwanda uhafite n’ibikorwa mu mujyi wa Gisenyi harimo inyubako zitandukanye. Asanzwe afite ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Goma harimo amazu y’ubucuruzi hamwe n’ibikuyu byororerwamo inka muri Masisi.
Ikibazo cyo gushimuta abantu imiryango yabo igatanga amafaranga ni bimwe mu bikorwa umutwe wa FDLR washyizemo imbaraga mu kuzamura ubukungu bwawo, nyuma y’uko icitsemo ibice ndetse n’abarwanyi bawo bakirukanwa mu birindiro wari usanzwe ukoreramo ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, gucuruza imbaho, gutwika amakara no kubaza imbaho,mu bice bya Lubero na Walikare.
Mu kwezi kwa Werurwe 2021 nabwo abarwanyi ba FDLR bafatanyije n’inyeshyamba za Nyatura bahagaritse imodoka ya PAM bashimuta Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umurinzi we n’abo bari kumwe muri territoire ya Nyiragongo, umurinzi we ashatse kubarwanya barabarasa barapfa.
Kunyura mu muhanda uhuza umujyi wa Goma na Rutshuru unyuze mu Birunga haba hari ibyago byinshi byo gufatwa n’abarwanyi ba FDLR bari mu mutwe wa CRAP uyoborwa na Col Ruhinda,uyu mutwe kandi muri iyi minsi ufite inshingano zo gukusanya byibuze ibihumbi 10.000 by’amadorari y’abanyamerika ya buri kwezi mu bikuyu by’inka biri ahitwa mu Bwiza aho buri mutunzi asabwa agatanga umusanzu kugirango inka ze zitashimutwa na FDLR/CRAP.
Mwizerwa Ally