Amakuru ava mu gihugu cya Somaliya agera kuri Rwandatribune,aravuga ko umusilikare w’uBurundi yaraye yiciwe mu gihugu cya Somaliya.
Radiyo RPA yo mu gihugu cy’uBurundi ivuga ko uyu musilikare yari atwaye ikamyo ya gisilikare yari itwaye amazi ,yerekezaga ahitwa Burune ku biromtero 10 uvuye mu mujyi wa Jowali,aza gukandagira igisasu cyari cyatezwe n’intagondwa z’Abayisilamu ALSHABAB.
Uyu musilikare akaba yitwa Cpl Manirakiza akaba avuka mu ntara ya Mwaro,kugeza ubu nta butumwa bwihariye buratangazwa n’Ubuvugizi bw’ingabo za AMISOM ,ubutumwa bw’ingabo z’ubumwe bw’Afurika muri Somaliya.
ubwanditsi