Umutekano wo hagati ya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, wakomeje kuzamba umunsi k’uwundi bitewe n’amakimbirane yakunze kugaragara hagati y’ibi bihugu byombi. Na none inzego z’umutekano zongeye kwemeza ko umusirikare wo muri DRC yafatiwe k’ubutaka bw’u Rwanda n’imbundaye, aho we avuga ko yari aje gutashya inkwi zo guteka.
Si ubwambere hafatiwe abasirikare b’iki gihugu k’ubutaka bw’u Rwanda, kuko kuwa 17 Kamena undi musirikare yinjiye k’umupaka w’u Rwanda arasa, hanyuma aza no kuhasiga ubuzima.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru birimo ACTUALITE.CD, avuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 24 Nzeri 2022.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambutse umupaka uhuza Igihugu cye n’u Rwanda, afite n’imbunda ye akaza kugera ku butaka bw’u Rwanda.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi muri Teritwari ya Nyirangongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Colonel Patrick Iduma Molengo, wemeje ko uyu musirikare yafashwe nyuma yo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Turemeza ko Umusirikare umwe wa Congo yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”
Uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza kubera ibyo bishinjanya.
Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York mu cyumweru gishize, Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwihishe muri M23.
Perezida Paul Kagame, yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari ibya none ndetse ko umuzi wabyo kuva na cyera ari wo ugihari ariko ko inzira zikwiye kwifashishwa mu kuwurandura atari zo zikoreshwa.
Umutekano w’ibihugu byombi wakunze kutavugwaho rumwe, nyamara umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakunze kumvikana avuga ko umuti ukenewe ari ubushake bwa Politiki kurusha ibindi.
Umuhoza Yves