Capt Kibariza wayoboraga ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Nyabiyale hafi ya Nyamirima,muri Zone ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FPP ABAJYARUGAMBA igice cyiyomoye kuri FDLR,wari ugiye kwiba ihene.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gitondo tariki 30 Ukuboza 2020, mu gace ka Nyamilima aho inyeshyamba za FDLR/FPP zikuriwe na Col.Dan Simplice, zari zigiye kwiba ihene z’abaturage.
Ubwo abaturage babonaga inyeshyamba za FPP Abajyarugamba, batabaje igisirikare cya Leta gikorera hafi, kiza guhangana n’inyeshyamba. Nibwo Capt Kibariza yaguye muri iyo mirwano.
Abaturage basabye ko ingabo zibarizwa muri ako gace zasimbuzwa, hakazanwa izindi zibasha guhangana n’uwo mutwe wa FLDR/FPP ukomeje kuyogoza ako gace.
Capt Kibariza wayoboraga ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Nyabiyale i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR/FPP wari ugiye kwiba ihene.
Umutwe wa FPP ABAJYARUGAMBA washinzwe mu mwaka wa 2003 akaba warashinzwe na Maj Sangano Musuhuke Soki waje kwigomeka kuri FDLR ashwanye na Gen.Rumuri ahita icyama cye acyita MAI MAI SOKI.
Maj.Soki muwa 2013 nibwo yaje guhitanwa na FARDC ahita asimburwa na Col Dani waje guhindura izina ry’uyu mutwe akawita FPP ku rwego rwa Politiki ukaba ukuriwe na Gen.Minani utagikoma muri iyi minsi.
Mu kwezi kwa munani 2018 uyu mutwe winjijwe mu mpuzamiryango P5 ku rwego rwa gisilikare ukaba ushyirwa mu majwi n’abanyekongo ko wabajujubije mu bikorwa by’ubusahuzi, ubushimusi bw’abantu no kubafata bugwate ukaba ukora nk’agatsiko k’amabandi.
Uyu mutwe kandi ukaba ufitanye umubano wihariye n’inyeshyamba z’abagande ba ADF NALU.
MWIZERWA Ally