Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’Umusirikare wa FARDC yafashwe mu mashati n’abaturage bafatanyije n’undi musirikare umwe, hagaragaye andi mashusho agaragaza uyu musirikare yakubiswe yagizwe intere ndetse ari kuva amaraso.
Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, akaba yarashyizwe hanze n’abarimo umuyobozi mukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.
Uyu muyobozi wa M23 wagaragazaga ko uyu musirikare wa FARDC yariho ahohoterwa azizwa ubwoko bwe bwo kuba ari Umututsi, yavuze ko ibi bigomba gushyirwaho iherezo.
Nyuma yaje kugaragaza andi mashusho yerekana uyu musirikare yakubiswe yagizwe intere ndetse bamukomerekeje.
Aya yasohotse bw anyuma, agaragaza uyu musirikare yegamye ku modoka ari kuviriranama amaraso mu mazuru no mu kanwa, bigaragara ko nta ntege afite.
Muri aya mashusho na yo yashyizwe hanze na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, uyu musirikare agera aho agahaguruka ariko adandabirana, akagenda yikandakanda mu nda bigaragara ko bamukubisemo imigeri.
Iri hohoterwa rikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, rikomeje kwamaganwa n’umutwe wa M23 ndetse n’u Rwanda rukaba rwaratanze impuruza ku mahanga.
RWANDATRIBUNE.COM