Gen Sergey Surovikin, Umugaba wungirije w’Ibikorwa bya Gisirikare by’Ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, bivugwa ko yari afite amakuru ku mugambi wa Yevgeny Prigozhin wo guhungabanya ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burusiya ndetse ngo birashoboka ko yaba yaragerageje kubimufashamo.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika, byatangaje ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwahawe amakuru n’inzego z’ubutasi ajyanye n’ibibazo bya Prigozhin. Abo bayobozi ba Amerika bavuze ko bari gushaka kumenya niba Gen. Sergey Surovikin, umwe mu basirikare bakuru bayoboraga urugamba rw’u Burusiya muri Ukraine, yaba yarafashije Prigozhin mu bikorwa bye mu mpera z’icyumweru gishize.
Andi makuru avuga ko Surovikin ashobora kuba yatawe muri yombi kubera uruhare rwe muri ibyo bikorwa.
Surovikin ahimbwa izina rya “General Armageddon” kubera uburyo ari umuntu ukaze kandi ugira igitsure. Yarwanye mu ntambara z’u Burusiya mu bice bitandukanye nka Chechnya na Syria ndetse yashimwe inshuro nyinshi na Perezida Putin.
Ikinyamakuru The Moscow Times cyatangaje ko gifite amakuru ko Surovikin yatawe muri yombi ku wa Gatatu ndetse ko kiyakesha abantu babiri bo muri Minisiteri y’Ingabo batigeze bifuza ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru.
Nta kintu na kimwe Minisiteri y’Ingabo iratangaza kuri uku gutabwa muri yombi.
Surovikin yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Yevgeny Prigozhin yakoraga ibikorwa bye byo kwigumura ku butegetsi bwa Putin.
Umwe muri abo bantu batanze amakuru yagize ati “Itabwa muri yombi rye rifitanye isano na Prigozhin. Mu bigaragara, Surovikin yafashe uruhande rwa Prigozhin mu bibazo byabaye, rero bamushyize muri gereza.”
Aho afungiwe ntabwo hazwi kugeza ubu.
Ku rundi ruhande, hari amakuru yandi avuga ko Surovikin yafunzwe ku Cyumweru ndetse ko yaba ari muri gereza ya Lefortovo i Moscow.