Umusore wimyaka 17 y’amavuko y fatiwe mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga Akagari ka Kamashashi Umudugudu wa Mulindi. Uyu musore ngo yagendaga akomanga ku bipangu asaba akazi ariko akiyoberanya yihinduye umukobwa.
Mukeshimana Odette umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, zimubaza impamvu agenda akomanga kuri buri rugo asaba akazi ntiyabasobanurira impamvu yabyo nibwo baje kwitegereza babona asa n’abahungu.
Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yari yambaye imyambaro y’abakobwa, anifubitse ndetse afite n’isakoshi ku buryo utatahura ko ari umusore.
Muri iyo sakoshi bamusanganye amafoto menshi y’abantu batandukanye akavuga ko ari abo mu muryango we.
Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yaje kubaha nimero y’umuntu ababwira ko ari mwene wabo baramuhamagara ababwira amakuru ko ari umuturanyi we ndetse ko uyu musore asanzwe agaragara mu bikorwa by’ubujura.
Indi ngeso uwo muturanyi we amuziho yabwiye abo bayobozi ngo ni uko uwo musore asanzwe azana urubyiruko kurushakira akazi muri Kigali noneho yabageza mu mujyi akabambura ibyo bafite agahita yigendera ntibongere kumubona.
Uyu musore akaba yashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga kugira ngo bamubaze icyamuteye kwiyoberanya ndetse akabeshya ko ari umukobwa kandi ari umuhungu.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com