Umuyobozi w’Akarere ka Fizi muri Kivu y’Amajyepho yatangaje ko umutekano wifashe neza mu karere ayoboye, kandi ko uyu mutekano uje nyuma yaho ingabo z’uburundi zigereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Samy Kalonji Badibanga yakomeje avuga ko muri rusange ikibazo cy’umutekano kimeze neza mu karere ka Fizi. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu kuwa 17 Werurwe, ubwo yatangaga ubuhamya ko ubufatanye hagati y’Ingabo za FARDC n’ingabo z’Uburundi zashoboye kugarura amahoro ku butaka bwa Kivu y’Amajyepfo.
yagize ati “Umutekano mu karere kanjye ka Fizi umeze neza, ingabo z’Uburundi na FARDC zakoze ibikorwa byindashyikirwa mu kugarura amahoro muri Fizi yose”
Umuturage wabibonye nawe yemeje ko nawe “ Yahagurutse Fizi ajya Bukavu, hashize iminsi ibiri nambuka ikibaya cya Ruzizi ijoro ryose, nsanga bariyeri zitandukanye zashyizweho n’abasirikare bacu n’abapolisi ndatambuka nta kibazo, ibyo byaranshimishije kuko mu gihe hatari hakabaye ubu bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi watambukakaga baba batakwishe bakagushimuta ”
Yakomeje asobanura ko umutekano uri gutera imbere muri Uvira ndetse no ku misozi miremire ya Minembwe mugihe mu kwezi gushize habaye impfu, ubwicanyi no gushimutwa kenshi.
Yakomeje avuga ko n’abimuwe mu byabo bari mu kibaya cyo hagati basabwe gusubira kujya mu ngo zabo, kuko bafite amakuru avuga ko mu rugo, amahoro atangiye kugaruka.
Uwineza Adeline