Umuyobozi w’umujyi wa Goma afatanije n’umuyobozi wa Gisirikare mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru yahamagariye urubyiruko ruva mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye, kwinjira mu gisirikare no mu gipolisi kugira ngo bafashe abandi kubunga bunga umutekano wo muri uyu mujyi, kuko ushobora kwibasirwa n’inyeshyamba za M23
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe mu nama y’imbonankubone yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abahagarariye imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikomoka imbere mu gihugu n’indi miryango itegamiye kuri Leta.
Mu ngingo y’umutekano yagaragaje ko umutekano ugenda urushaho kuba muke ndetse bakaba bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zigenda zivuga ko ziri kurekura ibice bitandukanye, zishobora kuba ziri kwegeranya imbaraga kugira ngo zibone uko zimanukira mu mujyi zifite imbaraga.
Muri iyi nama hagaragajwe ko ikibazo cy’umutekano wo muri Kivu y’amajyaruguru umeze nabi kandi ko no mu mujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’intara naho bitameze neza.
Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kuba hari ingando za gisirikare ziri kubera ahantu hatandukanye mu mujyi wa Goma nko mu gace ka Munzenze no mu gace ka Katindo.
Indi ngamba ni urubyiruko rwakoze itsinda ryitwa Wazalendo rwiyemeje gufata intwaro rukarwanya inyeshyamba zoze z’inyamahanga ziri k’ubutaka bwa Congo mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo, ruhereye ku nyeshyamba za M23
Komiseri Mukuru François Kabeya Makosa we mbere na mbere yishimiye iki gikorwa cy’abaturage cyo kwegera ubuyobozi, avuga ko bizatanga umusaruro ushimishije, kuko kwishyira hamwe nibyo bizagwiza imbaraga z’igihugu ndetse bagashobora guhashya umwanzi.
Kabeya Makosa avuga ko asangiye imibabaro n’abaturage, mu gihe yabahamagariye gukomeza kuba maso no kureba ukora ibitajyanye mu baturanyi babo.
yongeyeho ati” Guhuriza imbaraga hamwe kw’urubyiruko, abaturage n’ubuyobozi nibyo bizatuma dushobora kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu”
Uwineza Adeline