Ubuyobozi mu Buyapani bwasabye abaturage kwirinda kwegera cyane inkombe z’inyanja kuko hari ubwoba bw’umutingo ufite igipimo cya Ritchter cya 6.9 ushobora kuza gukurikirwa n’umwuzure uturuka mu Nyanja witwa Tsunami.
‘Tsunami’ ni ijambo ry’Ikiyapani rivuga ‘umuhengeri’. Rifite igisonuro cy’uko uwo muhengeri uterwa n’ibintu byose bibera munsi mu Nyanja bikazamura amazi yayo agasandara imusozi.
Ayo mazi ateza umwuzure ushobora kugera mu bilometero byinshi uvuye ku nkombe z’inyanja cyangwa ikiyaga cyabereyemo ibyo bintu kamere.
Imitingito, kuruka kw’ikirunga kiri munsi y’amazi, ibisasu biturikirizwa munsi yayo…byose biri mu bitera icyo bita tsunami.
Ku byerekeye iri kuvugwa mu Buyapani, abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko uwo mwuzure( tsunami) bigaragara ko uri bwibasire ahitwa Hyuga mu gace ka Miyazaki gaherereye mu Majyepfo y’Ubuyapani.
Ikigo ntaramakuru NHK kivuga ko umuburo ku bantu batuye mu Birwa bya Kyushu, Shikoku wamaze gutangazwa.
Ni inkuru igikusanywa mu buryo burambuye ku bufatanye bw’ibinyamakuru mpuzamahanga.
Ubuyapani ni kimwe mu bihugu biri mu gice kiganjemo ibirunga byinshi bikunze guteza umutingito, icyo gice abavuga Icyongereza bakise Ring of Fire.
Ikindi gihugu kiri muri iki gice ni Indonesia.