Nyuma y’ uko akarere ka Rubavu kamaze iminsi 15 muri Guma Rugo mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa Covid-19, hari abantu bakomeje kugaragaza impungenge ko abantu bari i Goma nibataha bazongera umubare w’ ubwandu muri aka karere. Umuyobozi wungirije w’ akarere ushinzwe iterambere ry’ ubukungu yahumurije abaturage yerekana ko hari ingamba zafashwe mu buryo bwo kwirinda ko ubwandu bwakwiyongera.
Mu kiganiro yagiranye na RwandaTribune Deogratias Nzabonimpa yatangaje ko kuba umuturage yajya muri Congo cyangwa ahandi mu buryo bw’ akazi cyangwa bitewe n’ izindi mpamvu, bitakwitwa ikibazo. Ahubwo uyu muturage aba atekereje neza kuko niba agiye mu kazi bifasha wa muryango we yasize mu rugo.
Abajijwe ku cyerekeranye n’ abantu bambuka banyuze mu nzira zitemewe n’ amategeko; yatangaje ko aba bantu bakurikiranirwa mu midugudu yabo, abafashwe bagashyirwa mu kato, ndetse bagahanwa kuko imipaka yashyizweho kugira ngo buri muntu ujya cyangwa uva hanze y’ igihugu abikore mu buryo buzwi kandi buciye mu mucyo.
Hari abaturage batuye muri aka karere bafashe iki gikorwa cya bagenzi babo nko guhunga gahunda ya leta, umuyobozi wungirije w’ akarere yatangaje ko bitakagombye kwitwa uguhunga. Mu magambo ye yagize ati: “Hari icyo mbanza gukosora. Ntabwo aba baturage bahunga. Tugomba kumenya imiterere y’ akarere ka Rubavu n’ aho gaherereye. Nukuvuga ko umuturage wo muri Rubavu ashobora guhahira ku masoko abiri mu buryo bworoshye cyane, aho yahahira ku rya hano iwacu cyangwa akajya mu gihugu cy’ abaturanyi cyane cyane i Goma, bivuze ngo niba tugiye kujya muri gahunda ya guma mu rugo kuko icyorezo cyazamutse, dufite abacuruzi benshi, nukuvuga umuntu ashobora kuba afite urundi rugo muri Goma cyangwa akaba afite ubucuruzi i Goma akabona niyicara mu rugo yaba ari kwinjiza igihombo, kimwe n’ uko mu mujyi wa Goma hari igihe bajya mu bihe bidasanze hakaba abaturage bambuka baza mu Rwanda bitewe n’impamvu zitandukanye. Aba bantu rero bakorera imirimo yabo ya buri munsi muri Goma, iyo babonye ko hashyizweho guma mu rugo bakajya hakurya mu buryo bwo gukomeza imirimo yabo, baba batekereje ku iterambere ryabo ndetse n’ iry’ igihugu muri rusange.”
Imibare itangazwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima igaragaza ko mu gihugu hagaragaye abantu 775 bagaragaje ubwandu bushya bwa Covid-19, aho mu karere ka Rubavu habonetse abagera kuri 12.