Umwe mu mitwe ifasha igisirikare cya Congo, wagabye igitero ku baturage b’Aba-Hema bamaze iminsi bibasiwe n’ibitero byo kubakorera Jenoside.
Abo mu bwoko bw’Aba-Hema bamaze iminsi bagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro irimo imaze iminsi ifatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Umutwe wa CODECO uri muri iyi mitwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 wagabye igitero ku baturage b’Aba-Hema ugamije kubakorera Jenoside.
Nkuko byatangajwe n’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira amahoro muri Ituri uzwi nka Amani Ituri, iki gitero cyabaye mu masaha akuze kuri uyu wa Kane.
Ubutumwa bw’uyu muryango bwo gutabariza, bugira buti “Ni saa tanu z’ijoro (23:000’) kuri uyu wa Kane tariki 16/03/2023, inyeshyamba z’abajenosideri za CODECO z’umuryango wa LORI ziri mu muhanda zigabye ibitero muri santere ya Mbidjo y’Abahema.”
Ubutumwa bw’uyu muryango busoza busaba abantu gusengera aba Banyekongo bo mu bwoko bw’Aba-Hema bamaze iminsi bugarijwe n’ibi bitero bibibasira.
RWANDATRIBUNE.COM
KANDI UBWO, HAGIZE UMENA UMUTWE IYO KODEKO ABAZUNGU BAVUZA INDURU