Abasirikare batatu bo mu Gisirikare cya Repubulika iharanura Demokarasi ya Congo (FARDC), bishwe Inyeshyamba za Mai Mai, abandi babiri barakomereka Ubwo bari bakurikiye inka zirenga 300 zanyagiwe mu mujyi wa Baraka uri mu ntara ya Kivu y’epfo.
Aba basirikare bishwe mu gitondo cy’ejo kuwa gatatu Tariki ya 17 ugushyingo 2021, FARDC mu itangazo yasohoye yavuze ko abo basirikari bishwe barashwe ari abo muri Groupement ya 3407 bakoreraga ahitwa Tujenge mu birometero 20 uvuye mu mugi wa Baraka.
Major Diedonne Kasereka umuvugizi wa FARDC muri kivu y’amajyepfo yasobanuye ko aba basirikari barashwe baguye mu mutego bakurikiye inka z’abaturage zari zimaze kwibwa muri Baraka n’abarwanyi ba Mai Mai Biloze Bishambuke, yavuze kandi ko hamaze kugaruzwa inka 64 mu magana y’izari zanyazwe.
Iki kibazo ntikigaragara gusa muri Baraka kuko no mu nkambi ya Rusenda irimo impunzi z’abarundi barenga 30000 haherutse kunyagwa inka 20 n’abantu bitwaje intwaro.
Igisirikari cya kongo kivuga ko muri uyu mwaka wa 2021 kimaze gutakaza ubuzima bw’abasirikari benshi ,abandi bagakomereka bakurikiye inka z’abaturage zabaga zanyazwe abaturage,nyamara abaturage bo barashinja igisirikari cya kongo ko batwarwa inka zabo barebera,kandi bari hafi aho.
M.Louis marie