Umutwe urwanya Leta y’u Burundi wa RED Tabara wamaganye amagambo ya Perezida w’i Burundi Evariste Ndayishimiye wavuze ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda.
Mu itangazo washyize ahagaragara, uyu mutwe wasobanuye ko utigeze ufashwa na Leta y’u Rwanda na rimwe, kandi ko u Rwanda rutanafasha M23 kurwanya ingabo za Congo FARDC n’abambari bayo nk’uko Perezida Ndayishimiye yabivuze.
Muri iryo tangazo hari aho bagira riti” Tuboneyeho kubwira Abarundi n’amahanga ko nta gihugu gifasha RED Tabara. Ifashwa n’Abarundi bonyine kuko ari ijwi ryabo mu byo basaba ubutegetsi.”
Iby’uko RED Tabara yaba ifashwa n’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza 2023.
Guverinoma y’u Rwanda yahise yamagana ibyo Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje, binyuze mu itangazo rigaragaza ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko u Rwanda rwaba rutera inkunga iyariyo yose Red Tabara.