Kutunvikana ku kinyoma cyiswe Jenoside yakorewe Abahutu yaba ariyo ntandaro ry’isenyuka rya RBB
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ukutwe wa RNC Rwandatribune.com yaboneye Kopi ,ryemeje isezera rya RNC mu mpuzamashyaka ya RBB,iryo tangazo riragira riti:amashyirahamwe atatu adahanira politiki n’amashyaka atanu yahagaritse imikoranire na RBB,ndetse n’inyandiko z’abantu bagize uruhare mugutangiza Ihuriro RBB,bose basanze abagize ihuriro nta bitekerezo byubaka bafite yemwe n’icyerekezo kirambye .
RNC kandi yasanze abagize ihuriro RBB ari abanyantege nke mu bya politiki ikaba isanga itakomezanya nabo,bityo ikaba ifashye icyemezo cyo kuva mu ihuriro RBB kuva kuwa 28 Ugushyingo 2021,kuberako basanga nta musaruro bazabonera muri iryo huriro.
Rwanda bridge builders yakunze kwitwa ikiraro k’ibikenyeri nabo mw’ishyaka ishakwe rya Dr Theogene Rudasingwa, abandi bakakigereranya n’ikiraro cya ” Avignon, cy’umutako gusa kitabasha kwambutsa abagihanze ,rikaba ryarashyinzwe na Kayumba Nyamwasa,akaba yari agamije guhuriza hamwe ,imitwe yose irwanya Leta y’uRwanda,kugira ngo abone uko ayinyunyusa imitsi,gusa ntibyaje kumworohera kuko yahanganye na bahezanguni bashyakaga ko RBB yemeza Jenoside yakorewe Abahutu,mu gihe RNC yo yabonaga ibisabwa bitashoboka kuko Jenoside yemezwa na ONU n’inkiko mpuzamahanga .
Nyuma yo kubona ko muri P5 byanze RNC ya Kayumba Nyamwasa yashatse undi muvuno wo gukora irindi huriro nibwo muri Gicurasi 2020 akoresheje Gilbert Mwenedata na Charllote Mukankusi bakoze ubukangurambaga hirya no hino ku Isi bagamije kumvisha indi mitwe kwihuza na RNC bagashyira imbaraga hamwe. Bamwe barabyemeye abandi barabyanga.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavuga ko nyuma y’aho amashyaka atangiriye kwivana muri RBB urusorongo ndetse n’abayobozi bayo bamwe bakaba batangiye gukuramo akabo karenge ari indi nsinzwi RNC ya Kayumba Nyamwasa ihuye nayo nyuma y’indi nsinzwi yatewe n’isenyuka P5.
Ubwo yeguraga Gilbert Mwenedata umwe mu bifashishijwe na Kayumba Nyamwasa gushinga RBB yavuze ko ibyo yari yiteze muri RBB ,atari byo yabonye ngo kuko yasanze muri RBB ari indiri y’amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kugoreka inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bavuga ko habaye icyo bita “Jenoside Hutu” bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Ibi byose ngo bikaba bikorwa n’abiswe “Imfubyi za Habyarimana bagifite ingengabitekerezo ya MRND-CDR kuko kugeza ubu batariyumvisha uko FPR Inkotanyi yabahiritse ku butegetsi bigatuma bahorana umujinya n’umushiha utuma bakuririza ivangura rishingiye ku moko no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Uwineza Adeline