Nyuma y’uko kuwa 28 Nzeri 2017 Nsabimana Callixte Sankara wari ukuriye urubyiruko muri RNC ya Kayumba Nyamwasa yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ko ashinze umutwe witwa RRM (Revolution movement Rwanda) urwanya Leta y’u Rwanda, avuga ko yitandukanije na RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa amushinja gutinza urugamba rwo kwibohora kandi abayoboke ba RNC batanga imisanzu myinshi igahera mu mufuko wa Nyamwasa ndetse akaba yaranengaga Kayumba ko atitwara nk’umu Jenerali yagombye kuba ari mu ishyamba nkuko ba Gen.Byiringiro Victor wa FDLR bariho .
Nsabimana Callixte Sankara yahise ashyiraho komite mpuzabikorwa igizwe n’aba bakurikira:
1. President SANKARA Callixte, 2.Vice-President Noble Marara, akaba n’umuvugizi, 3. Adam Karangwa Politiki n’ububanyi n’amahanga, 4. Pacifique Sharef Twihangane ubukangurambaga, 5.Andrew Kazigaba wari ushinzwe amategeko, 6.Abega Rwabagina ushinzwe imyitwarire na Casmir Nkurunziza wari Umuhuzabikorwa mu bya gisilikare.
Ubwo uyu mutwe wari utarashyinga imizi watangiye gusubiranamo ubwawo bamwe barirukanwa abandi barasezera ku bushake, mu birukanwe nta nteguza harimo Noble Marara,Camille Nkurunziza na Kazigaba Andre mu itangazo ryasohotse kuwa 21 Ukwakira 2018 rigashyirwaho umukono na Straton Nahimana.
Mu byo bashinjwaga kwari ukunenga ibikorwa bya RRM byo kwihuza na Rusesabagina Paul na Lt.Gen Wilson Irategeka mu ihuriro bise MRCD UBUMWE.
Aho aba birukaniwe basangaga hakiri kare kugira ngo RRM yihuze n’imitwe y’abarwanyi cyane ko itari yakiyubatse, ikindi kandi n’uburyo Sankara yahise yiha ipeti rya Majoro agahita yihutira kujya ku ma Radio agatangaza urugamba kuri Leta y’u Rwanda.
Basangaga ari ugukoza akaboko mu itanura ko nta kabuza bizamugiraho ingaruka, ibyo kutabibona kimwe nibyo byatumye birukanwa muri RRM, ikindi Noble Marara yashinjaga Sankara ko atarazi kwirinda ngo kuko akenshi yabaga yasinze ubundi ari mu ndaya za Kapu Tawuni nabyo byerekanaga ko azafatwa bidatinze mu kumugira inama akabibonamo ikindi.
Kuri Abega Rwabagina na Adam Karangwa bo baba barahise bakuramo akabo karenge ubwo mugenzi wabo wahoze muri RRM Camir Nkurunziza yicwaga ku buryo abanyamuryango b’ikubitiro bari basigaranye na Sankara ari Twibanire Pacific Sharef, Nahimana Straton wari wagizwe umunyamabanga mukuru na Nsengimana Herman waje kugirwa Umuvugizi wa FLN mu gihe cy’umwaka umwe nawe akaza gufatwa na FARDC.
Ifatwa rya Nsabimana Sankara ryasize iherezo kuri RRM
Ubwo hari kuwa 16 Mata 2019 nibwo hemejwe ko Maj Sankara yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’ibirwa bya Comore Moroni biturutse ku mpapuro zimuta muri yombi yari yarashyiriweho n’u Rwanda. Leta ya Comore yahise itanga Maj Nsabimana Sankara kugirango ahabwe ubutabera n’ubwo ihuriro rya MRCD UBUMWE ryavugaga ko ryamubohoje dore ko amakuru amwe avuga ko Paul Rusesabagina yahawe ibihumbi 50$ ngo amufunguze ahubwo akayirira kugeza ubu Sankara akaba aregwa ibirego 17.
Herman Nsengimana wavugiraga umutwe wa FLN akaba ari nawe wa nyuma wari uhagarariye RRM muri MRCD UBUMWE nawe ntibyaciye kabiri atabwa muri yombi na FARDC.
Urwego rw’ubushinjacyaha RIB kuwa 17 Mutarama 2020 rumumurikira itangazamakuru, ku byaha akurikiranweho by’ubugizi bwa nabi, ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho ategereje kugezwa mu nkiko.
Nsengimana Herman yafatiwe ahitwa Kivangu muri Gurupoma ya Bitare, Zone ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo akaba yarinjiye muri CNRD-UBWIYUNGE mu mwaka wa 2018, ahita agirwa Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN yiha ipeti rya Kapiteni akaba yaravuye mu nkambi ya Nakivale muri Uganda, aho yacuruzaga amandazi.
Kuwa 29 Ukuboza 2019 Nahimana Straton abisabwe na Gen.Wilson Irategeka yasabwe gutanga undi muntu wasimbura Capt Nsengimana Herman,hagenwa Twihangane Pacifique nk’umuvugizi w’inyeshyamba za FLN, ariko Twihangane abonye ukuntu FLN iri mu bibazo ndetse isa n’itakibaho arabahakanira ndetse atanga impamvu z’uko umuryango we ubaho aruko yakoze kandi ntawundi afite wo kuwitaho, dore ko ubundi asanzwe ari umuzamu mu ruganda rw’itabi rwa Cape Town, abari bazi neza Twihangane Pacific bibaza n’uburyo yabashya kuvugira uyu mutwe kuko atazi gusoma no kwandika.
Kugeza ubu umutwe wa RRM usigaranywe na Nahimana Straton, Umunyamabanga mukuru wawo,benshi mu baba mu cyiswe opozisiyo bakaba bamushinja ubwirasi no kuba atiyegereza abantu bikaba byamugora kubona abo akururira muri uyu mutwe, sibyo gusa kandi bamurega ko ari umuhezanguni, ubuhubutsi kandi ko ntabunararibonye bwa Politiki afite,i byo byose bikaba byerekana ko uyu mutwe utakiriho.
Mwizerwa Ally