Urupfu rwa Col.Javel wiciwe muri Rutare rwa Kalehe ho muri Kivu y’amajyepfo,rwambitse ubusa Gen.Jeva wavugaga ko FLN iri muri Nyungwe
Amakuru akomeje atugeraho aremeza ko umutwe wa FLN ugeze mu marembera aho usigaranye abarwanyi batageze ku ijana kuko abenshi bishwe n’ibitero by’ingabo za FARDC, ababirokotse boherezwa mu Rwanda ndetse na bamwe basigayeyo umubare mwinshi ukaba umaze gushyira intwaro hasi uhitamo gutaha ku neza mu Rwanda.
Mu mezi atatu ashize ingabo z’u Rwanda zakiriye abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FLN aho batashye ku neza, bamwe mubatashye baje bava muri Congo mu teritwari ya Kalehe, ndetse hari nabandi baje bavuye i Burundi mu ishyamba rya Kibira.
Capt. Niyirora Ildephonse Alias Santos umwe mu barwanyi ba FLN uherutse gutaha akishyira mu maboko y’ingabo z’u Rwanda atangaza yuko uno mutwe usigaye ku izina gusa ,kuko ntabarwanyi ugisigaranye na bacye bawurimo bakaba bakoreshwa mu nyungu z’abayobozi mu kwikwizaho imitungo ndetse n’amafaranga atangwa n’abantu batandukanye agenewe gufasha abo barwanyi.
Capt Santos avuga ko amaze imyaka 24 arwana muri Kongo aho yabanje muri FDLR aherukira muri CNRD /FLN,ubu akaba yari umwe mu barwanyi bakomeye ba FLN akaba yarafashe umwanzuro wo gutaha nyuma yo kubona ko ntacyo baharanira ahubwo abenshi bagiye bahasiga ubuzima ku nyungu zabiyita abayobozi bicyama! (ishyaka)
Ati CNRD-FLN isigaranye abarwanyi batageze kuri 50 bari Uvira n’abandi nkabo bari Kalehe ,kandi nabo babayeho ubuzima bubi bukabije, avuga ko abantu bose bakoreshwa mugukusanya amafaranga afasha igisirikare cya FLN,hifashijwe ubujura,ubuhinzi,gusatura imbaho no gutwika amakara,amafaranga yose abonetse,ahitira mu bayobozi ba CNRD akaba ariyo atunga imiryango yabo aho iherereye hirya no hino. Ati abo birirwa kuriza youtube :nibigerere aho abo basirikare bacye bari barebe ubuzima babayemo nibwo bazamenya ukuri ku mafaranga atandukanye yoherezwa muri FLN.
Aribaza uburyo BRIG GEN ANTOINE Hakizimana Alias Jeva akomeje itekinika ko ingabo za FLN ziri Nyaruguru kandi ari ikinyoma!
Mu minsi ishize umutwe w’inyeshyamba wa FLN wasohoye itangazo uvuga ko wateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata ahitwa mu Manyovu, muri iryo tangazo bavuga ko bamaze amasaha abiri barwana n’ingabo z’u Rwanda. Iki gitero ntakigeze kibaho ahubwo ni ibihuha FLN yashyize hanze kugira ngo ikomeze yakire inkunga z’abantu batandukanye kuko arizo zibeshejeho abayobozi bishyaka rya CNRD.
Igika cya mbere cyiryo tangazo kiragira giti “Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burahamagarira inshuti zayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange, kurushaho kuyitera inkunga ku buryo bufatika kuko FLN yiteguye guhindura isura y’intambara irwana na RDF kandi mu gihe kidatinze.”
Iki kigitero ni ikinyoma cyahimbwe na Brig Gen Hakizimana Antoine Alias Java, uko cyahimbwe nuko yifotoje yambaye imyenda ya RDF ndetse n’ibindi bikoresho byigeze gusahurwa maze bagasakaza amafoto hirya no hino bavuga ko bateye ingabo z’u Rwanda ndetse bakanatwara iminyago!, ntabwo byashoboka kuko aho Jeva ari nta ngabo afite zifite ubushobozi bwo gutera mu Rwanda kuko benshi mubamufashije mbere barishwe abandi bafatwa n’ingabo za FARDC ndetse boherezwa mu Rwanda.
Bamwe mubaherutse gutaha muri uku kwezi kwa 12 bavuga ko Gen Jeva abeshya abantu ko ari muri Nyungwe ndetse ko ariho arwanira ariko amakuru ya nyayo nuko Gen Jeva atari muri Nyungwe ahubwo yavuye Kalehe ubu akaba yibereye i Burundi mu ishyamba rya Kibira. Abo barwanyi bakaba basaba bagenzi babo basigaye iyo mu mashyamba gutaha mu Rwanda kuko ngo bo kuva bagera mu Rwanda bakiriwe neza kandi babayeho ubuzima bwiza.
Ubwanditsi
tutamuchoma siku zake zake zinahesabiwa