Imyaka 10 y’isabukuru RNC yizihije imaze ishinzwe iyisigiye iki ?
None kuwa 12 Ukoboza umutwe witerabwoba bwa RNC wizihije imyaka 10 umaze ushinzwe nk’uko byanyujijwe kuri Radio Itahuka twagereranya na RTLM,mu gihe cya MRND,uyu mutwe ukaba warashinzwe kuwa 12 ukuboza 2010.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda umuntu yizihizaga isabukuru yishimira ibo yagezeho,ndetse agashima n’abo bafatanyije maze bagahiga ubutwari,bamwe mu bakurikiranira ibya politiki basanga,umutwe wa RNC usa n’utakiriho.
Abasesenguzi mu bya Politiki baganiriye n’ikinyamakuru cyacu,bavuga ko abitwa ko ari Abayobozi ba RNC,bagombaga kuruca bakarumira,kuko RNC yahuritse kuva kuva yatangira,Rwandatribune.com yabashije gusesengura bimwe mu byago bikomeye byagwiriye uyu mutwe kugeza usenyutse,ugasigarana amatongo.
Uyu mutwe washinzwe taliki ya 12 Ukuboza 2010, Komite Nyobozi igizwe na Gervais Condo,Kayumba Nyamwasa,Patrick Karegeya,Gerald Gahima,Jonathan Musonera,Dr Theogene Rudasingwa,Dr.Emmanuel hakizimana,Joseph Ngarambe na Jean Paul Turayishimiye Umuvugizi ikaba yari ikuriwe na Jerome Nayigiziki bashinja kuba agakingirizo ka Kayumba.
Hadaciye imyaka 4,mu ijoro ryo kuwa 1 Mutarama 2014,Karegeya Patrick wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri RNC,ubwo yari yasohokanye n’inkumi yaje kwicirwa muri Hotel Mischelangelo yo muri Afurika y’epfo n’abantu batamenkanye,Karegeya yafatwaga nk’inkingi ya mwamba akaba yari yarakatiwe imyaka 20 n’ubutabera bw’uRwanda.
Nyuma y’urupfu rwa Karegeya muri uyu mutwe hatangiye icyuka kibi cya politiki,kuwa 16 Nzeri 2016,Dr.Rudasingwa Theogene na Gahima Gerald baje gutangaza ko bashinze ishyaka rya NEW RNC,bidateye kabiri baryita Ishakwe,batangaza ko bitandukanyije na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Kuwa 27 ukuboza 2017,kandi nibwo uwari ukuriye urubyiruko muri RNC Nsabimana Callixte Sankara,yatangaje ko avuye muri RNC kubera ko yabonaga nta gahunda uyu mutwe ugira asohokana na bamwe mu bayoboke bayo bashing ishyaka RRM,Sankara agirwa Perezida waryo naho Noble Marara agirwa Umuvugizi,muri bimwe bamwe mu bahoze muri RNC bavuze ko Sankara Kayumba yateguraga kumwicisha amushinja kumusambanyiriza umwana akaba ariyo mpamvu yakuyemo ake karenge.
Umwaka wa 2019 wo washyize ibyobo byasamye muri RNC aho yari imaze imyaka irenga 5 itoza igisilikare ,cyari gikuriwe na Maj ltd Mudasiru Habibu.ubwo abarwanyi be bazamukaga bava iMurenge, ngo batere uRwanda,baje gusakizwa n’ingabo za FARDC,abagera muri 300 baricwa abandi barafatwa barimo umugaba mukuru Maj Mudasiru Habibu,ubu bakaba bari mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda.
Ntitwabura kongera kuvuga kandi uyu mwaka wa 2019 ,ko ariho uwari ushinzwe ubukangurambaga no kongera ubushobozi umuhanzi Ben Rutabana yaburiwe irengero ageze muri Uganda biturutse ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa,afatanyije n’inzego z’ubutasi bwa Uganda.
Mu mwaka wa 2020, ho uwari Umuvugizi wa RNC kimenywabose ni Jean Paul Turayishimiye akaba yari n’Umuyobozi wa Radio itahuka yasezeye muri RNC shinga ishyaka rye ryiswe RAC ( Rwanda Alliance for Changes)afatanyije na Madame Leah Karegeya wari ushinzwe abari n’abategarugori bose batunga agatoki RNC bakemeza ko itakiriho,nkuko badahwema kubinyuza mu Radio bashinze ITEME.
Hategekimana Claude