Eliane Niyonagira wahoze ari umuvugabutumwa mu itorero rya Zion Temple, yahishuye ko Kayumba aherutse kumusaba kwinjira mu mutwe wa RNC ariko akamutera utwatsi.
Uyu mugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube usigaye aba mu Bubiligi, mu kiganiro yakoze kuri Space ya Twitter, yasobanuye ko hari abantu bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagerageje kumwegera bakoresheje imbuga nkoranyamba bamusaba ko bakorana ariko we abatera utwatsi .
Mu bo yashishyize mu majwi ni Kayumba Rugema mubyara wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwambari ukomeye wa RNC ubu akaba atuye mu Gihugu cya Noruveje.
Niyonagira akomeza avuga ko bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze gukoresha ubwo buryo bw’imbuga nkoranyambaga mu kureshya bamwe mu Banyarwanda by’umwihariko abarusha abandi kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga babahukisha indonke.
Ngo akimara guhakanira Kayumba Rugema wari wamusabye gukorana nawe yamusubije ko nta ndoke zabo akeneye, maze nawe mu kimwaro kinshi amusubiza ko ataruta idamange ko nawe yagakwiye gufata bibiliya agakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Haje uwitwa Rugema Kayumba atangira anyibwira arangije ambwira ko yifuza ko hari ibyo twakorana. Yakomeje ambwira ko ashaka ko dukorana umurimo w’Imana kandi ko ni dukorana neza bazantera inkunga, maze ambwira ko Imana yansabye gukiza Abanyarwanda bari kwicwa. Bakakubwira ko uwo ari we wese yishwe na FPR. Iyo wanze gukorana nabo bagutera ubwoba.”
Akomeza avuga ko urubyiruko n’abandi banayarwanda bifuza kubaka u Rwanda bagomba kwirinda abantu nk’abo by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko benshi mu babarizwa muri iyo mitwe ari bwo buryo bakunda gukoresha barangiza bakaba bajyanwa mu mitwe y’iterabwoba.
Yanaburiye cyane Abanyarwanda baba muri Diaspora atibagiwe n’abari imbere mu Gihugu bakunze kujya mu ma gurupe ya Whatsapp no mu biterane birimo abantu benshi batazi kuko bashobora gusanga bitwaje iby’Imana naho bagiye mu bikorwa byo kurwanya Igihugu.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
ko mperuka ajya kuvuza umwana byagenze bite ngo ahereyo