Nyuma ya Lt Gen Philemon Yav ,Abasirikare bagera kuri 75 n’Abakoloneli babiri, kuri ubu undi mu koloneli mu ngabo za FARDC yatawe muri yombi ariko Ubuyobozi bukuru bwa FARDC bwirinda guhita butangaza amazina ye.
Yari umwe mu bayoboye urugamba FARDC ihanganyemo na M23 ,akaba ashinjwa gukorana na M23 no kuyiha amakuru arebana n’urugamba ndetse ko byafashije umutwe wa M23 kongera umuvuduko no kwigarurira utundi duce muri teritwari ya Rutshuru kuva imirwano yakongera kubura guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 .
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru , akomeza avuga ko uyu mukoloneli ,nawe yahise ashyirwa ku rutonde rw’abasirikare bakuru ba FARDC baheruka kwitwa abagambanyi na Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko mu munsi iri imbere ashobora kugezwa mu Butabera namara gukorwaho iperereza.
Umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura , byatumye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC butangira gukeka ko hashobora kuba hari abandi basirikare bakuru baba bakorana na M23 banayiha amakuru.
Ibi, ngo biraturuka ku kuba imigambi ya FARDC yose irebana n’urugamba ngo M23 iri kuyiburizamo ku buryo Abayobozi bakuru ba FARDC bari gutungurwa n’uko M23 ikomeje kitwara ku rugamba kandi nyamara bari barabanje kwitegura neza kandi bihagije mbere y’uko bayigabaho igitero.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com