Mu kiganiro umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangaza makuru yatangaje ko ikibazo kiri muri DRC Atari ikibazo cy’ururimi rw’ikinyarwanda ahubwo ari ubwo ko ari abaturage batuye muri Ruchuru bo mubwoko bw’abatutsi .
Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rukoreshwa hano muri Congo cyane cyane munce za Ruchuru, aha ninaho izinyeshyamba ziganje, aka gace ninako kiganjemo ubwoko bw’Abatutsi . “ ati” kuki M23 ariho yiganje? Ntibivuze ko aribo turi kurwana?” aya magambo y’uyu mutegetsi agaragaza nanone ivangura riteye ubwoba bwo gushinja ubwoko bw’Abatutsi kuba aribo bari nkurwanya Leta nka M23.
Muminsi yashize uwahoze ari Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yatangaje ko ntawe ukwiriye kurebera intambara yo muburasirazuba mu moko , kuko Abahutu bose Atari Nyatura Abandandi bose atari Mai Mai kandi ko Abatutsi bose Atari M23. Yari yasabye Leta gushakira ikibazo aho kiri kugirango gishakirwe umuti urambye.
M23 ikomeje gusaba Leta ko yakubahiriza amasezerano bagiranye kandi iteka bagatangaza ko bashaka amahoro. Basaba rLeta ko bagirana ibiganiro mugihe umuvugizi wa Guverinoma yumvikanye avuga ko badashobora kuganira n’uyu mutwe we yise uw’iterabwoba.
Umuhoza Yves
Nonese kontagitangaza kirimo ? Congo icumbikiye Interahamwe zasize zikoze Jenocide murwanda ,ikindi bakora muri Congo nikihe kwari ugukomeza ubwicanyi nivangura ,Igihe Congo itazafata Umuturage was Congo nkumunyagihugu ahubwo ikamubonamo ubwoko Intambara ntizigera ihagarara Cyangwa Congo ikabakatira Igihu cyabo muri Congo ,cyikaba Igihugu cyabanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Muraho!
Abayobozi ba government ya DRCongo ntekereza ari impumyi mu mutwe, nigute bavuga ngo M23 ni umutwe washyizweho n’abanyarwanda?
Bizwi neza ko Congo ituwe n’amoko arenga magana…, Ese ko government yari yaragiranye amasezerano na M23 bigeze bayashyira mu bikorwa?
Abatutsi baricwa bazira uko bisanze, jye nk’umukongimani w’Impunzi iba mu Rwanda, turasaba communaute international ko bakurikirana ubwicanyi buri gukorerwa ubwo bw’abatutsi, ababigizemo uruhari bose bagashyikirizwa ubutabera, Muri Congo biragaragara ko Genocide irimo gutegurwa kandi byaratangiye ago abayobozi barimo kubiba nogukangurira urubyiruko ubwicanyi,
Human rights murihe?