Yolande Makoro nk’umuvugizi wa guverinoma y’u, Rwanda, arashaka kumenya ikigomba gukurikiraho nyuma y’amagambo ya Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yo kugereranya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Hitler.
Makoro abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yabajije umunyamabanga mukuru wa Loni, niba nta kigomba gukurikiraho ku mvugo mbi itarimo ikinyabupfura yuzuyemo ubugome, aho perezida Tshisekedi yakwibasira mugenzi we amugereranya na Hitler.
Mu magambo Tshisekedi yivugiye ubwe ubwo yarimo kwiyamamaza ku wa gatanu taliki 8 Ukuboza 2023 i bukavu, harimo imvugo idakwiriye umuntu nka perezida yibasira u Rwanda ndetse yerekana uko afata mugenzi we perezida Kagame.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko amagambo ya Tshisekedi yibasira u Rwanda, yumvikana mu buryo bweruye, abaza Umunyamabanga wa Loni, igikwiriye gukorwa.aho yashimangiwe ko hagomba kugira igikorwa kuko babirebereye bitaba biri mu kuri.
Amb. Nduhungirehe Olivier uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, we yanditse ko nubwo hajya habaho amakosa yo kwibeshya ku muntu ariko ijambo Tshisekedi yavuze ryo rifite umwihariko, ntirigomba kureberwa.
Ati : “Kuva kera na kare, hari amakosa yagiye abaho mu mateka, ashingiye ku guhitamo nabi ku bayobozi b’igihugu, ugasanga hatoranyijwe abantu baremerewe n’umwambaro wo kuba Umukuru w’Igihugu. Gusa navuga ko uru rwego ruciriritse bene aka kageni, ruboneka gake.”
Ni amagambo yatunguye benshi, bibaza uburyo Umukuru w’Igihugu atinyuka gukoresha iyo mvugo. Bamwe mu ba diplomate babarizwa muri Congo nabo batangaje ko n’ubwo ibihugu byombi biri mu makimbirane, hari imvugo ziba zidakwiriye gukoreshwacyangwa kuvugirwa ku karubanda na perezida kabone n’ubwo yaba abifite muri we.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com
Nizeye ko Makolo adakomeje avuga ko LONI hari icyo yafasha.
Tugomba kwirwanaho. Umusa,i arasara ariko akagwa kwijambo, wasanga uyu mugambi hari abo bawuhuriyeho. We akaba ari vubuzela yabo. Nizere ko intelligences zamaze kubimenyabzikaba zarateguye uko uyu mugambi uburizeamo.mbere yigihe