Mu butumwa bugenewe Abanyamakuru umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka yashyize ahagaragara, yiyamye kandi yihanangiriza abanyamakuru ba rutwitsi bakorera mu kwaha kwa Leta ya Tshisekedi bagatangaza ibinyoma ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, bemeza ko FARDC yigaruriye agace ka Mweso gasanzwe kagenzurwa na M23.
Ibi yabivuze nyuma y’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bitangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije bose baba bamaze kwigarurira agace ka Mweso, muri Teritwari ya Masisi kari gasanzwe kagenzurwa na M23.
Ibi bije nyuma y’uko FARDC ifatanyije n’ingabo za SADC hamwe n’abandi bafatanyabikorwa babo bagabye ibitero mu birindiro by’umutwe w’inyeshyamba wa M23 biri mu bice bitandukanye bya Masisi na Rutshuru, ndetse bigahitana bamwe mu basirikare bakomeye ba M23.
Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gukara nyuma y’uko M23 isabye Guverinoama ya Tshisekedi ko bakwicara bakagirana ibiganiro kugirango bakemure ikibazo kiri mu burasirazuba bw’iki gihugu mu mahoro.
Icyakora Leta ya Congo n’ubwo yasabwe ibi byose yakomeje kuvunira ibiti mu matwi ihitamo gukoresha intambara aho gukemuza ikibazo ibiganiro.
Iyi Leta yiyambaje Abasirikare bomu miryango itandukanye irimo SADC, EAC na MONUSCO, nyamara ntacyo byagezeho kuko ikibazo iki gihugu gifite atari icyo gukemuzwa amasasu.
Adeline Uwimana
Rwandatribune.com